AGEZWEHO

  • Amerika yakebuwe ku kwinangira gukoresha imvugo nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...
  • RIB yafunze abantu 39 bakurikiranweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside – Soma inkuru...

Imibiri 13 yabazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Rubavu yashyinguwe mu cyubahiro

Yanditswe May, 15 2022 16:57 PM | 64,910 Views



Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari komini ya Mutura na Rwerere mu karere ka Rubavu, barasaba abafite amakuru y'ahari imibiri y’ababo kuyatanga aho gukomeza kwinangira bagerageza kuzimangatanya ibimenyetso, nk'ibyagaragaye bamwe bubaka inzu ahari imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside.

Imibiri 13 y’abazize jenoside yakorewe Abatutsi niyo yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa jenoside rwa Bigogwe ruri mu Murenge wa Kanzenze mu karere ka Rubavu. 

Abafite ababo bashyinguwe mu cyubahiro barimo n’umukecuru Bavugamenshi Verediyana uba mu Mudugudu w’intwaza mu karere ka Rusizi, bavuga ko ubu imitima yabo iruhutse.

Iyi mibiri y’abazize jenoside yabonetse mu buryo bugoye, kuko 11 yari yarubakiweho inzu mu mirenge ya Mudende na Nyakiriba.

Perezida wa Ibuka mu karere ka Rubavu, Mbarushimana Gerard avuga ko bashegeshwe cyane n'imigirire nk'iyo aboneraho gusaba abafite amakuru yahakiri imibiri y'ababo kuyigaragaza bagashyingurwa mu cyubahiro.

Yagize ati "Hashyizweho uburyo bwo gutahura amakuru kandi abakigerageza gusibanganya amateka bakora ibikorwa bizimangatanya ibimenyetso babicikeho kuko ubutabera butazareberera ibikorwa nk'ibyagaragaye byo kubaka hejuru y'imibiri."

N'ikimenyimenyi ababikoze kuri ubu bari gukurikiranwa n'ubutabera, nk'uko byagarutsweho na Ishimwe Pacifique, umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza.

Gushyingura mu cyubahiro iyi mibiri y’abazize jenoside byahuriranye no kwibuka Abatutsi bishwe mu cyahoze ari komini Mutura na Rwerere, hashyirwa indabo ku mva y’urwibutso rwa jenoside rwa Bigogwe aharuhukiye imibiri y’abazize jenoside yakorewe Abatutsi irenga ibihumbi 9.


Fredy RUTERANA




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)

Ibyihariye kuri Dr Jean Baptiste Habyarimana wazize kurwanya umugambi wa Jenosid

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yakiriye Minisitiri w'Ibikorwaremezo m

Guverineri Mugabowagahunde yasabye Abayisilamu gukomeza kwitabira ibikorwa byo #