AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Imibereho y'abarwayi ba COVID 19 bavurirwa i Kanyinya

Yanditswe Mar, 29 2020 08:55 AM | 35,694 Views



Ibyumweru bibiri birashize umurwayi wa mbere wa koronavirusi agaragaye mu Rwanda. Ese abarwayi b'iki cyorezo babayeho bate, ubuzima bwabo bwifashe bute? Ese icyizere bafite cyo gukira kigana gite? 

Ni mu masaha yo ku gicamunsi, tugeze ku kigo cyakirirwamo abanduye koronavirusi giherereye i Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge. Amatsiko ni yose, ariko tutarinjira muri iki kigo, imodoka izwi nka ambulance cyangwa ingombyi y'abarwayi irahageze izanye umurwayi mushya wanduye iki cyorezo.

Kwinjira muri iki kigo ni kimwe kugera mu byumba by'abarwayi bikaba ikindi, kuko bisaba kubanza ukambara imyambaro yabugenewe ikurinda kwandura.

Nyuma twerekeje mu byumba by'abarwayi. Dutungukiye ku Muhinde ufite n'ubwenegihugu bwa Uganda, akaba amaze iminsi 13 yitabwaho n'abaganga nyuma yo kumusangamo ubwandu bwa coronavirus uwo yari avuye i Londre mu Bwongereza. Uyu akubwira ko atazi aho yanduriye iki cyorezo, ibintu ahuriyeho n'undi murwayi w'umunyarwanda wasanganywe iyi virusi mu minsi 10 ishize ubwo yari avuye mu Bubiligi.

Uyu muhinde yagize ati "Nageze hano ku munsi nagereyeho i Kigali kuko nageze ku kibuga cy'indege ari mu gitondo nimugoroba ndara hano. Ubwo rero sinzi neza aho nanduriye iki cyorezo kuko nziko nari nagerageje kwirinda bishoboka."

Haba aba bombi, yaba na mugenzi wabo ukomoka mu gihugu cy'u Budage, bose bemeza ko bameze neza, yewe ngo nta kimenyetso na kimwe cya coronivirus bakigaragaza, bagashimira abaganga na Leta y'u Rwanda muri rusange ikomeje kubitaho nta kiguzi.

Ati "Hhahahaaaa... icyo nakubwira ni uko njyewe mba numva ntarwaye, icyo nzi gusa ni uko nanduye koronavirusi. Nta n'ubuvuzi budasanzwe nkeneye kuko sindwaye, njye meze neza rwose! Hano icyo mfite ni igitanda, ni amafunguro n'amazi yo kunywa, ntakindi nibereye hano."

Umuyobozi w'iki kigo aba barwayi bavurirwamo Dr. Nahayo Ernest, avuga ko mu barwayi ba coronavirus bamaze kugaragara mu Rwanda nta n'umwe urembye, ariko nanone ngo nta kwirara.

Nubwo u Rwanda rutaragira umurwayi n'umwe wa koronavirusi urembye, rwiteguye ko hagize uboneka nawe yakwitabwaho agahabwa ubutabazi bwose bushoboka, kuko aha i Kanyinya hari ibyumba 8 bifite ibyangombwa byose bikenewe mu kwita ku ndembe y'icyorezo cya COVID 19 giterwa na koronavirusi. 

Mu barwariye muri iki kigo kandi, harimo umurwayi wa mbere w'iki cyorezo wagaragaye mu Rwanda, akaba amaze ibyumweru 2. 

Dr. Nahayo Ernest avuga ko uwo murwayi ari mu batagaragaza ikimenyetso na kimwe, ndetse ko yatangiye gukorerwa ibizamini ngo harebwe niba virus yarashize mu mubiri we bityo abe yasezererwa.

Gufata icyemezo cyo gusezerera umurwayi wa coronavirus bikorwa nyuma y'iminsi 14 byemejwe ko yayanduye, agakorerwa ibizamini byo kwa muganga byagaragaza ko ntayo agifite akongera gupimwa nyuma y'amasaha 72, nabwo byagaragara ko ntayo akabona gusezererwa ariko nabwo akaba yishyize mu kato k'icyumweru.

Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage