Yanditswe Jan, 26 2021 08:28 AM | 85,126 Views
Nyuma y'amezi atatu abaturage ba mbere bimuhwe
muri Kangondo bakajya gutura mu nzu bubakiwe mu Murenge wa Kanombe mu Busanza
baravuga ko byabashimishije, gusa bagasaba ko bagerwaho n'amazi meza uko
bikwiye.
Amezi atatu arashize abaturage ba mbere bimuwe mu kagali ka Nyarutarama bageze muri uyu mudugudu, uherereye mu Kagari ka Karama mu Murenge wa Kanombe. Bavuga ko bamaze kumenyera ubuzima bwo kuri uyu musozi ndetse bishimiye aha bimuriwe.
Uwamahoro Jacqueline ati "Mpageze nasanze uko bahavugaga atari ko hameze nasanze bitandukanye nuko
bahavugaga, bavugaga ko ari mu cyaro, ngo ari habi ariko kuri njyewe ku giti
cyanjye nasanze ari heza rwose hambereye heza."
Hakundimana Christian we ati "Bajyaga bavuga ngo nituhagera ingona zizajya ziturira abana ngo kuko ari Nyabarongo, ariko si ko nabibonye, njyewe ku giti cyanjye n'inzu nta kibazo inteye rwose, nabonye ntacyo intwaye."
Niyonsaba Josiane we ati "Ubuzima rwose buragenda, twaje batubwira ngo ni ibibazo ariko twasanze ari inzu nziza rwose nta n’aho ihuriye n'iyo twarimo, rwose inzu ndimo ndayishima."
Ku rundi ruhande ariko, aba baturage bavuga ko muri uyu mudugudu bafite ikibazo cy'amazi ngo kuko aza igihe gito kandi babona haba harabayeho amakosa mu gushyira amazi muri izi nzu, bavuga ko hari n'iziva mu gihe cy'imvura.
Uwamahoro Jacqueline ati "Nk'umuntu utuye muri 3, dufite ikibazo iyo imvura iguye amazi yose araza akinjira muri plafon, ubu mu cyumba cyanjye plafon yaratose yose, kuva naza mbatumaho rwose bakambwira ngo baraza kuhasana ariko ntibaraza. Iyindi mbogamizi ihari ni amazi, twishimira ko Leta yayahagejeje ariko ntatugeraho twese, nkubu jye ndi muri gatatu ndayafite ariko uri muri rimwe no muri kabiri ntayo bafite."
Nzabonimpa Hassan we ati "Kuva twagera aha amazi ni ikibazo, hari igihe amara icyumweru ataraboneka kandi rwose nawe urahabona ni imbogamizi ikomeye rwose."
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'aka Karere ka Kicukiro, aba baturage batuyemo Umutesi Solange avuga ko amazi abageraho mu buryo busanzwe bwo gusaranganya bukoreshwa hose mu Murenge wa Kanombe.
Yagize ati "Ntabwo ari ikibazo kiri mu nzu zose kandi na bwo hatangiye gukosorwa, kuko urumva inzu ziracyari shyashya rero tugenda dukosoka, rero ntitwavuga ko ari ikibazo cy' amazi makeya kuko Umurenge wa Kanombe na wo ugendera ku iseranganya ry' amazi ariko twanahubatse ibigega."
Ubuyobozi bw'umujyi wa Kigali buvuga ko mu cyiciro cya mbere hagombaga kwimuka imiryango 420, ariko kugeza ubu hakaba hamaze kwimuka irenga gato 150.
Aba bimuwe hari abatuye mu nzu z' ibyumba 3, uruganiriro n'ubwiherero, izigizwe n'ibyumba bibiri uruganiriro n'ubwiherero ndetse n' izigizwe n'icyumba kimwe uruganiriro n'ubwiherero. Abahabwa inzu bakaba bazihabwa hagendewe ku ngano y’iyo babagamo mu Kagali ka Nyarutarama.
Fiston Felix HABINEZA
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru