Yanditswe May, 26 2020 09:00 AM | 29,146 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame aratangaza ko ubumwe bufite intego ku banyafurika bose ari bwo buzabageza ku ishya, ihirwe no kwihesha agaciro. Ibi umukuru w’igihugu yabivuze kuri uyu wa mbere mugihe Afrika yizihiza umunsi w’ubwigenge bwawo.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagize ati” Mu gihe twizihiza umunsi w’ubwigenge bw’Afurika, ibi bihe bikomeye turimo bigomba kwibutsa buri umwe muri twe ko, imibereho yacu myiza,ihirwe n’agaciro bizagerwaho binyuze mu bumwe bufite intego.Nshimiye umuyobozi wa Afrika yunze ubumwe Cyril Ramaphosa na Musa Faki umuyobizi wa komisiyo Afrika kubuyobozi bwabo kuri Afurika twifuza’’
Ku rundi ruhande mu gihe Afurika yizihiza imyaka 57 yibohoye,ubuyobozi bwa Afurika yunze Ubumwe bwasabye abanyafurika kutarangazwa n'icyorezo cya Covid 19 ngo bibagirwe umugambi wo gucecekesha imbunda Afurika yihaye.
Mu kwizihiza imyaka 57 ishize uyu mugabane ubonye ubwigenge,abayobozi batandukanye ba Afurika bagaragaje imbamutima zabo mu ruhererekane rw'ubutumwa bushimangira ko ubumwe bw'abanyafurika butuma nta cyayinyeganyeza.Ubutumwa bwinshi bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga kubera ingamba zo kurwanya icyorezo cya Covid 19 zibuza inama n'amakoraniro ayo ari yo yose
Cyril Ramaphosa uyoboye AU muri iki gihe, yavuze ko Afurika n'ubwo ifite ibibazo,ngo umutiwabyo uri muri Africa.Covid 19 yazambije byinshi,ariko ntigomba gukuraho umugambi wa Afurika yunze ubumwe wo gucecekesha imbunda
Ati "Mu gukomeza guhangana no gutsinda iki cyorezo,tugomba kudanangira ubumwe bwacu, tugomba kwemeranywa ko iki cyorezo kitazatuma dusubiza inyuma ibyo twiyemeje,tugomba gukomeza gutera intambwe ituganisha ku mugabane uhuriye kuri byose,ubucuruzi,amahoro arambye,demokarasi,no gukomeza guteza imbere umugore.Ntitugomba gutezuka ku kijyanye n'icyo twiyemeje cyo gucecekesha imbunda ku mugabane wacu."
Moussa Faki Mahamat,uyoboye Komisiyo ya AU yahamagariye ingeri zose z'abatuye Afurika ku gutekereza mu buryo bwagutse uko uyu mugabane warekeraho gushingira ubuzima bwawo ku banyamahanga
Ati "Ikibazo nyamukuru gihari ni ugukomeza kubaho duhanze amaso abanyamahanga kandi twakabaye dutungwa n'ibyo twifitiye hano muri Afurika. Ndahamagarira abagore,urubyiruko,injijuke,abaminuza,abanyapolitiki,imiryango yigenga guhaguruka tugahangana no kwigarurira ndetse no kugumana ubwigenge bwacu ndetse n'ishema ryacu."
Antonio Guterres,Umunyamabanga Mukuru wa Loni yashimye uburyo Afurika yitwaye muri ibi bihe bya Covid 19 yizeza ubufatanye busesuye bwa Loni na Afurika mu gukomeza guhangana n'iki cyorezo ndetse no kwiyubaka birushijeho.Gusa, bamwe mu baturage bakurikiranira hafi ibibera kuri uyu mugabane bemeza ko hari ibikiri inzira ndende kugira ngo Afurica yibohork koko.
Rubaduka Frank asanga hari bimwe bigaragaza ko Afurika bwayo itaramenya ko yabohotse cyane cyane mu rubyiruko.
Rubaduka yagize ati "Ugasanga umwana w'umunyafrika yibagiwe ko hari ikintu kizima cyaturuka muri Africa.Kuko umunsi ku wundi aba areba ibitangaza bituruka ahandi.Ugasanga turirirwa tugererenya iby'africa n'amafilme yo hanze ugasanga Africa irutishijwe ibyo tubeshywa muri Film."
Na ho Harmony Kanu. umunyanigeria utuye mu Rwanda agasanga hari bamwe mu bayobozi ba Afurika bakora nk'abatayikunda.
Ati "Hari ibyiciro 2 by'abayobozi ba Afurika njyewe uko mbibona.Bamwe bakunda Afurika ni patriotic,abandi baba bihugiiyeho bareba icyajya mu mifuka yabo gusa.Urebye Afurika nk'umugabane irabohoye ni byo,ariko abantu bamwe ntibarabohoka."
Mu myaka ya za 60, ibihugu byinshi bya Afurika byabaye nk'ibikangukiye rimwe maze bitangira kwibohora.Imiryango itandukanye iravuka maze muri 63 havuka OUA Organisation de l'union Africaine.Ubu ni yo yabaye Union Africaine (African Union) AU
Theogene Twibanire
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru