AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Imbuto Foundation yatewe inkunga ya miliyoni 30 na MKU yo kurihira abana b'abakobwa batishoboye

Yanditswe Mar, 18 2021 07:49 AM | 110,713 Views



Kuri uyu wa Gatatu, Umuryango Imbuto Foundation na Kaminuza ya Mount Kenya ishami ry'u Rwanda basinyanye amasezerano arimo impano ya miliyoni hafi 30 z'amafaranga y'u Rwanda, iyi kaminuza yahaye Imbuto Fondation mu rwego rwo gufasha abana b'abakobwa mu mashuri yisumbuye na Kaminuza. 

Uretse aya mafaranga agera hafi kuri miliyoni 30 atangwa n'iyi kaminuza buri mwaka, mu mugambi wayo wo kuzaha Imbuto Fondation miliyoni 150 Frw mu myaka itanu, muri aya masezerano harimo ubufatanye bwo korohereza abana b'abakobwa kwiga no kwimenyereza umwuga ndetse n'amahugurwa ku bana b'abakobwa bakiri mu ishuri cyangwa abakiyarangiza ndetse n'amasomo y'igihe gito ahabwa abana b'abakobwa agatangwa n'iyi kaminuza.

Ubuyobozi bwa Mount Kenya University buvuga ko ibi biri mu rwego rw'ubufatanye mu kuzamura uburezi bw'umwana muri rusange n'umukobwa by'umwihariko. 

Ni ku nshuro ya gatatu, iyi kaminuza itanze iyi nkunga ingana n'ibihumbi 30 by'amadorali ya Amerika ni ukuvuga asaga miliyoni 30 z'amafranga y'u Rwanda. 

Umuryango Imbuto Foundation ushima ubufatanye bw'abikorera mu kuzamura uburezi mu Rwanda cyane cyane abadafite ubushobozi bwo kwibonera ikiguzi cyo kwiga amashuri yisumbuye na Kaminuza.

Umuyobozi Mukuru wawo, UMUTONI Sandrine avuga ko ubufatanye n'iyi kaminuza, buzanyuzwa mu mushinga wabo usanzwe ufasha mu kurihira abana batishoboye mu mashuri yisumbuye na Kaminuza.

Imyaka 20 irashize Umuryango Imbuto Foundation utangiye ibikorwa byawo. Icyashyizwe imbere cyane muri byo kandi gitanga umusaruro wishimirwa n'abagezweho n'ibyo ukora, ni ugufasha abana b'abakobwa mu myigire yabo.

Gahunda ya Edified Generation ni imwe muzikomeye mu muryango Imbuto Foundation yatangiye muri 2003, n'ubu igikomeje igamije kurihira ishuri abana bafite ubushobozi buke.

Kuva iyi gahunda yatangira abana barenga ibihumbi umunani b'abahungu n'abakobwa bahawe buruse zo kwiga muri za kaminuza n'amashuri makuru atandukanye. Muri bo 3777 ni abahungu mu gihe abakobwa ari 4490. 




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama