AGEZWEHO

  • Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu – Soma inkuru...
  • Guhisha imibiri y'abazize Jenoside bifitanye isano n'ingengabitekerezo yayo- Dr Bizimana – Soma inkuru...

Imbogamizi z’abanyenganda batabasha gutunganya uko bikwiye imbuto n’imboga

Yanditswe Jul, 20 2019 10:00 AM | 8,817 Views



inganda ziciritse baragaragaza ko umusaruro w’imboga n’imbuto utatunganywa wose ku mpamvu z’uko badafite ibikoresho bigezweho biwutunganya bigatuma hari amasoko batakaza kuko nta bushobozi bwo kuyahaza babona.

Ikigo cy'ubushakashatsi n'iterambere ry'inganda (NIRDA) cyizeza inkunga bene izo nganda kugira ngo zizamure ubushobozi bwo kongerera agaciro uwo musaruro.

Imibare  yerekana ko buri mwaka nibura igihugu kibona toni zisaga 55 z’umusaruro w’imbuto, utarenze 18% akaba ari wo wongererwa agaciro, imboga zo zihariye toni hafi ibihumbi 320 hagatunganywa 1.5% byawo gusa.

Abari muri iri shoramari bahuza iki kibazo n’uko benshi muri bo badashoboye kwibonera imashini zigezweho zibasha kongerera agaciro imboga n’imbuto.

Nyirabarigira Irene, umushoramari mu Karere ka Muhanga yagize ati “Twifuza inzu yabugenewe yo gukoreramo, itunganye tukabona n'imashini zabugenewe zigira uruhererekane aho gukora ibintu  tubikoraho n'intoki, kugira ngo uruganda rube runini ni uko tugira ibikoresho bihagije.”

Vuningoma Petit, umushoramari mu Karere ka Nyarugenge yavuze ko hakiri icyuho mu kubasha gutunganya umusaruro bigatuma hari amasoko batabona.

Yagize ati “Gap iri aho (icyuho) ni muri ‘processing capacity’ (ubushobozi bwo gukora), hari amasoko amwe n'amwe manini aza tukayihorera kubera ko tutabasha kubahiriza amasezerano; baravuga ngo turashaka quantité (ingano) iyi n'iyi ku kwezi mukumva mutari bubigereho.”

Usibye kutagira imashini zabugenewe kandi zijyanye n’ikoranabuhanga rigezweho, hari n’umusaruro mwinshi w’imboga n’imbuto wangirika mu gihe cy’isarura. Hari umubare munini w’abashoramari batagira ibyuma bikonjesha ku buryo byanabika umusaruro igihe kirekire, cyane ko ubu bwoko bw’ibihingwa bwangirika vuba kandi bukagira igihe runaka.

Vuningoma ati “Ikibazo kirahari twarakibonye, nk'ubu hari periode  (igihe) urusenda ruboneka ku bwinshi cyane n'umusaruro mwinshi ugatakara. Igisubizo tuzakigeraho mu gushakisha hirya no hino natwe ubwacu tukazamuka buhoro ariko igisubizo kikaboneka.”


Mu nganda 56 zagenzuwe hiya no hino mu gihugu izigera kuri 5% ni zo zifite ibyuma bikonjesha imboga n'imbuto ibi bikumvikanisha ko benshi mu banyenganda badafite ubushobozi buhagije bwo kwigurira ibikoresho bibafasha m ukazi kabo.

Gusa Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Kampeta Sayinzoga yizeza ko ubushobozi bw'inganda by'umwihariko izicirirtse buzagenda buzamurwa buhoro buhoro.

Ati “Abanyenganda bazi ikoranabuhanga bashaka ariko bafite ikibazo cya ‘access to finance’ kugira ngo bagure ibyo bikoresho. Icya kabiri bakeneye guterwa inkunga mu buryo tekiniki kugira ngo bazamure ubushobozi bw'inganda zabo ku buryo banazamura urwunguko; tugomba kuzamura ubushobozi bw'inganda. Icya kabiri kumenya icyo isoko risaba, ku buryo izo nganda zibasha gutunganya imboga n'imbuto hakurikijwe isoko ryo mu Rwanda n'iryo hanze.”

                                     Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Kampeta Sayinzoga

N’ubwo hari inganda bigaragara ko zigomba gusindagizwa kugira ngo zitere imbere, umusaruro wazo muri rusange ugenda uzamuka kuko usibye igihombo cya miliyari 1.1 cyagaragaye mu nganda mu mwaka wa 2016 na 2017, mu mwaka ushize zagize urwunguko rwa miliyoni 509, mu gihe zagize igicuruzo rusange cya miliyari 7.5.

Jean Claude MUTUYEYEZU




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)