Yanditswe Mar, 31 2022 11:33 AM | 33,887 Views
Guhera ku wa Gatatu umuhanda Kigali-Huye nturi nyabagendwa butewe n'iyangirika ry'umuhanda ryabereye ahitwa Rwamushumba mu bilometero nka bibiri uvuye ku Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi.
Iyangirika ry'uyu muhanda ryagize ingaruka zikomeye ku bagenzi bava cyangwa berekeza mu Ntara y'Amajyepfo.
Magingo aya, ibinyabiziga biturutse mu Ntara y'Amajyepfo birasabwa kunyura umuhanda uva mu Nkoto, ugaca i Gihara ukagera ku Ruyenzi. Ni inzira igoranye cyane, kuko igice kiva mu Nkoto kugera i Gihari ari igitaka, ndetse hakaba ari na hato cyane, ku buryo bigoranye cyane kubisikana kw'imodoka.
Imirimo yo gusana uyu muhanda irarimbanyije ndetse Ikigo cy'igihugu gishinzwe iterambere ry'ubwikorezi RTDA cyatangaje ko mu minsi itanu ingendo zihuza Umujyi Wa Kigali n'intara y'amajyepfo zizasubira gukorwa uko byari bisanzwe.
Bamwe mu bagizweho ingaruka n'iki kibazo narimo n'abanyeshuri barimo kujya mu biruhuko baturuka mu Ntara y'Amajyepfo.
Abagenzi baravuga ko bamwe mu batwara abagenzi na bo bazamuye ibiciro,ndetse hari abanyeshuri bari bishyuye ingendo batangiye kongera kwiyishyurira moto cyangwa imodoka ngo batahe hakiri kare.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru