Yanditswe Mar, 10 2021 08:38 AM | 93,713 Views
Imfungwa n'abagororwa basaga ibihumbi 2 nibo bahawe urukingo rw'icyorezo cya COVID19 kuri uyu wa kabiri, igikorwa cyabereye muri gereza ya Nyarugenge. Abakingiwe bahamya ko iki ari ikimenyetso gishimangira agaciro Leta y'u Rwanda iha buri muturage wayo.
Ku myaka 73 y'amavuko Mucanda Vital Kivumbi, ni umwe mu bagororwa bo muri gereza ya Nyarugenge bahawe urukingo rw'icyorezo cya COVID19. Nyuma yo gukingirwa muzehe Kivumbi avuga ko urukingo yahawe rwamugaruriye icyizere cyo kuramba dore ko uretse iza bukuru asanzwe arwaye indwara idakira.
Yagize ati “Ruratuma nongera kumva ko ndiho kandi ko mfite n'ejo hazaza ariko ibi byose mbikesha ubuyobozi bwiza, mbikesha Perezida wa Repubulika. Namwe muri abanyamakuru; ibi bintu hari aho mwigeze mubibona aho Perezida wa Repubulika atekereza ku banyururu ati aba nabo ni abana banjye uretse uyu mubyeyi utagira uko asa! Koko ni intore izirusha ubutwari pe! Ubu rero ndamushimira byimazeyo kuko sindabyumva, sindishima nk'uku! Umva nabayeho ndi muto hari ibyiza nagiye mbona ariko ibi byo birenze urugero.”
Gasana Constantin we ni umwe mu bagize ibyago byo kwandura icyorezo cya COVID19 mu minsi ishize ndetse akaba asanganywe ubundi burwayi budakira. Avuga ko nyuma yo guhabwa urukingo yiruhukije, ibintu ahuriyeho na bagenzi bemeza ko gukingirwa ku ikubitiro bishimangiye agaciro leta y'u Rwanda iha buri muturage wayo.
Ati “Urukingo narubonye kandi byanshimishije kuko yaranamfashe ndi aha ngaha kandi ndavurwa ndakira mvurwa mu gihe gito cyane ku ngamba z'ubuyobozi bwa gereza na RCS yatubaye hafi mbese igihugu cyatwitayeho nkuko bisanzwe. Ni iby'agaciro rero kubona duhawe inkingo hano turi abantu bagonganye n'amategeko kandi tuziko hanze ntaziraboneka no muri Afurika ibihugu bike ari byo byonyine bizifite.”
Na ho Nirere Béatrice na we ufungiye muri iyi gereza ati “Bivuze ko dufite agaciro, Leta iha agaciro abaturage bayo ntiyibagirwe n'abari mu magereza kuko abantu benshi bajya bakeka ko abantu bari mu magereza baciwe ariko byongeye kutugaragariza ko turi ku mutima wa leta kandi ituzirikana.”
Ni nyuma yaho kuva iki cyorezo cya kwaduka ibikorwa byo gusura imfungwa n'abagororwa byahagaze kubera kwirinda ikwirakwira ryacyo.
Komiseri Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe imfungwa n'abagororwa RCS, George Rwigamba, nawe avuga ko uru rukingo rwaje ari igisubizo ku buzima bw'imfungwa n'abagororwa ari nayo mpamvu n'abagororwa ubwabo bitabiriye kwikingiza.
Yagize ati “Muri gereza ubundi ibintu byo guhana intera [social distancing] ntabwo bikunda, ntibishoboka kubera ko abantu baregeranye. Kugeza uyu munsi twari tugifite amahirwe ko tutarwaje abantu benshi cyane ariko kuba habayeho noneho igikorwa cyo gukingira nikinakomeza kikagera kuri bose bizaba bidufashije ku buryo na za mpungenge twari dufite zaba zishize. Nta ngorane twagize kuko aba bantu mubona aha bafite amakuru nk'ayo nawe ufite; bafite amateleviziyo hariya muri gereza, bafite amaradiyo, bazi ko igikorwa cyo gukingira COVID19 mu gihe cyatangiye byose barabizi. Rero twababwiye ko turi bubakingire barabyitabira kandi urabona ko bose babishaka.”
Abakingiwe ku ikubitiro ni abafite imyaka 60 y'amavuko gusubiza hejuru ndetse n'abafite indwara zidakira.Kuri gereza ya Nyarugenge hakingiwe abagera ku 2 300 ndetse RCS ikaba ivuga ko iki gikorwa cyizakomereza no mu zindi gereza, ahazakingirwa ababarirwa hagati y'ibihumbi 12 na 20 000.
Divin UWAYO
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru