Yanditswe Jul, 24 2020 19:13 PM | 60,287 Views
Abayoboke b'idini ya Islam barishimira ko bongeye guteranira mu misigiti nyuma y'amezi arenga 4 batahakandagira kubera COVID - 19. icyakora amabwiriza basabwa ngo ntiyoroshye na mba ku buryo imisigiti itageze no kuri 20 mu gihugu hose ariyo yemerewe gufungura imiryango.
Adhana, amezi yari abaye ane itumvikana mu Rwanda. Abayoboke b'idini ya Islam n'abandi babarizwa mu yandi madini n'amatorero basengeraga mu ngo za bo hagamijwe kwirinda icyorezo cya COVID - 19.
Ku isaa sita z'amanywa kuri uyu wa gatanu mu isengesho rya Ijuma abayoboke b'idini ya Islam bari batangiye kugera ku misigiti. Ku marembo yayo, babanzaga gupimwa, bagusangamo umuriro ukabije, aho kwinjira mu musigiti bakagushyikiriza inzego z'ubuzima kugira ngo zisuzume neza impamvu z'uwo muriro, nka kimwe mu bimenyetso bya Covid 19.
Uwinjira kandi yabanzaga gukaraba intoki n'amazi meza ndetse n'isabune, bakamubaza imyirondoro ye bakayandika ubundi agakuramo inkweto akinjira mu musigiti, gusenga kandi kwari ukubahiriza intera ihagije hagati y'umuntu n'undi.
Izi ni imbamutima za bamwe mu bayoboke ba Islam nyuma y'isengesho.
Muhtari Omar yagize ati ''Nyuma y'amezi ane mu by'ukuri tumaze amezi ane tudasenga mu musigiti dufite ibyishimo byinshi nk'abayisilamu urabona ko nubwo turi bake ariko n'ibintu by'agaciro cyane.''
Mushimiyimana Zawadi ati ''Mu mutima wanjye nabyakiriye neza cyane ko abayisilamukazi tuba dusabwa gusengera amasengesho yose mu ngo noneho iswala ya ijuma tukayisengera mu musigiti bikanadufasha kugira icyo twiyungura hari icyo byanyongereye hari icyo byongeye kumfasha."
Uyu wa gatanu wari umunsi ukumbuwe n'abayoboke b'idini ya Islam, gusa imisigiti micye irimo umwe wo muri Kigali mu karere ka Gasabo, niyo yari yujuje ibisabwa ngo yongere gusengerwamo.
Mufti w'u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim ati ''Musanze hari imisigiti ibiri, Rubavu, Rusizi, I Burasirazuba za Rwamagana n'ahandi, Kirehe dufiteyo imisigiti igera kuri itatu, Nyagatare naho umusigiti wafunguwe, Kiramuruzi.''
Iyi ni yo misigiti yateraniwemo mu gihugu hose, mu gihe mu Rwanda ubusanzwe habarurwa imisigiti 675.
Mufti Hitimana Salim aragaruka ku mpamvu zatumye imisigiti myinshi mu Rwanda itemererwa guteranirwamo kuri uyu wa gatanu.
Ati "Hari bimwe mu bintu byasabwe birimo nk'aya ma robine umuntu ategaho ibiganza amazi akamanuka n'ibindi urebye nibyo byagiye bizana akabazo gato kuko ibyo bisaba ubushobozi n'uburyo, nibaza ko bisaba ko umuntu abanza akabyitegura neza kuko ni ibintu bihenzemo kandi tumaze amezi agera kuri ane tudashobora guterana, abayisilamu badashobora kujya gusari ndetse no guteranira hamwe, ibyo nkibaza ko byatumye habaho ubwo buremere.''
Amabwiriza arimo nko guterana abayoboke basiga intera hagati yabo, hari abayisilamu bavuga ko bihabanye n'uburyo basanzwe basengamo.
Umwe mu bayoboke muri iri dini yagize ati ''Imana yatubwirije y'uko tugomba kwegerana kugira ngo shetani yavumwe itaza ikaturogoya maze tugatandukira amasengesho turimo ugasanga aho kugira ngo tubone inyungu mu masengesho tubonyemo ibyago no muri iyi gahunda baravuga ko tugomba gutandukana nibura metero imwe ariko ubu batubwiye metero eshatu.''
Kuri iyi ngingo ubuyobozi bw'idini ya Islam mu Rwanda bubitangaho umucyo.
Mufti Hitimana ati ''Ubu buryo dusengamo butandukanye idini ya Islam irabuteganya kandi sinibaza uwanangira kutubahiriza ambwiriza kuko ni aturinda kandi agakumira kiriya cyorezo kugira ngo kitaducura inkumbi nkuko kiri kubikora hirya no hino, icya mbere ni ukugira ubuzima bwiza buzira umuze ubundi ukabona gusenga Imana.''
Indi ngingo abayoboke b'idini ya Islam basabwa ni ukwitwaza umuswara, iki ni igikoresho basasa ku itapi bagasengeraho buri umwe asabwa gukoresha iye.
Paul RUTIKANGA
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru