Yanditswe Mar, 25 2023 18:24 PM | 35,738 Views
Abanyamategeko bahamya ko imbabazi zihabwa uwahamijwe ibyaha n'inkiko, ari kimwe mu bimenyetso byerekana igihugu kigendera ku mategeko kandi cyemera amahame yacyo kuko intego y'ubutabera atari uguheza abantu muri gereza.
ibi ni nyuma y'umunsi umwe Perezida wa Repubulika ahaye imbabazi Paul Rusesabagina n’abandi bari mu rubanza rumwe, urukiko rwahamije ibyaha birimo ibyiterabwoba.
Ibiro by'umukuru w'igihugu wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika byasohoye itangazo rivuga ko Perezida Joe Biden ashima Leta y'u Rwanda ku gikorwa cya Perezida Paul Kagame cyo kurekura Paul Rusesabagina na bagenzi be, ndetse na Qatar yabigizemo uruhare.
Paul Rusesabagina na Nsabimana Callixte Sankara hamwe n’abandi 18 bari mu rubanza rumwe, ni bamwe mu barekuwe ku mbabazi za perezida wa Repubulika nyuma yo kuzimusaba kuri uyu wa Gatanu.
Si ubwa mbere kuko mu bihe bitandukanye mu bihe bitandukanye Perezida Kagame yagiye aha imbabazi abahamijwe ibyaha bitandukanye birimo n’ibikomeye birimo ibifitanye isano na jonoside.
Mu mwaka wa 2018 Perezida Kagame kandi yahaye imbabazi Ingabire Victoire arekurwa asigaje imyaka irindwi ku gifungo cy’imyaka 15 yakatiwe n'urukiko rumaze kumuhamya ibyaha byo kugambanira igihugu, agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda avuga ko imbabazi ku muntu wahamijwe ibyaha n’urukiko ari amahitamo akwiriye mu kubaka igihugu kirangwa n'ubumwe kandi kigendera ku mategeko.
Impuguke mu mategeko Me. Murangwa Faustin avuga ko kuba hari abahamwa n'ibyaha bikomeye bakaza guhabwa imbabazi nyuma yo kuzisaba Perezida wa Repubulika, bishimangira ko u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko kandi byuzuzanya n'amahame y'amategeko.
"Intego y'ubutabera si uguheza abantu mu magereza intego y'ubutabera ni ukugorora, iyo habayeho kugorora hanatekerezwa ngo ese uyu muntu intego yo kugororwa yagezweho hanyuma yasaba imbabazi akazihabwa uwo muntu agasubizwa muri societe akongera akubaka societe."
Me. Murangwa kandi asobanura ko amategeko anateganya icyakorwa mu gihe uwasabye imbabazi akazihabwa agaragaweho gusubira mu cyaha.
Hagati aho Leta ya Qatar nayo yashimye guverinoma y’u Rwanda.
Qatar yagize uruhare mu biganiro byaganishije ku kuba Rusesabagina yahawe imbabazi.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Qatar, Dr. Majed Al Ansari avuga ko ikibazo cya Rusesabagina cyagiye kiganirwaho mu nama zahuje abayobozi ba Qatar n’ab’u Rwanda ku nzego zo hejuru.
Fiston Felix Habineza
Kubura abashoramari banini byadindije umushinga wa Gira Iwawe - BRD
3 hours
Soma inkuru
Rusizi: Kuba drone zitahagera bidindiza serivisi z'ubuzima n'ubworozi
Jun 08, 2023
Soma inkuru
Musanze: Abaturage 26 borojwe inka n'Itorero ADEPR - Amafoto
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Abasenateri batangiye gusura uturere bareba uko abaturage bakemurirwa ibibazo
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Abayobozi batandukanye barimo gusura uruganda rutunganya amazi rwa Nzove
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Imyaka isaga 4 irashize isoko mpuzamipaka rya Cyanika ridakorerwamo
Jun 05, 2023
Soma inkuru
Ubuhamya bw’ababaye kwa Gisimba uherutse kwitaba Imana
Jun 05, 2023
Soma inkuru
Abatuye muri Kigali basabye ko hakwihutishwa imirimo yo kwagura uruganda rw’amazi rwa Nzove
...
Jun 05, 2023
Soma inkuru