Yanditswe Dec, 06 2022 17:41 PM | 122,006 Views
Inzego zikora mu bijyanye n’ubuhinzi ziravuga
ko hakenewe
ko ikoranabuhanga rifatika kandi rikagera no ku bantu benshi, bityo rigatanga
umusaruro uhagije ku gihugu.
Bamwe mu bakora mu bijyanye n’ubuhinzi ndetse n’ibikorwa bibushamikiyeho, bo bavuga ko gukoresha ikoranabuhanga ari kimwe mu byafasha mu iterambere ry’urwo rwego.
Diane Umumararungu ukora mu bijyanye n’ubuhinzi, avuga ko “Ikoranabuhanga ni kimwe mu bifasha kuzamura umusaruro, ibyo bigerwaho binyuze mu kuhira imyaka, umuntu akuhira ku buso bugari bitabaye ngombwa gushyiramo abakozi benshi, ikindi ni imashini zikoreshwa mu buhinzi, ikoranabuhanga kandi ridufasha kugera ku masoko.”
Severin Izerimana ukora mu bijyanye n’ubuhinzi, we avuga ko “Dufite urubuga rufasha urubyiruko kugira ubumenyi ku bijyanye no guhinga, ushobora kwigiraho uko watera ibirayi, dushyiraho amakuru yose yafasha umuturage kumenya uko bashyira mu bikorwa ibikorwa birebana n’ ubuhinzi.”
Nubwo bimeze gutyo, Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr. Géraldine Mukeshimana we avuga ko hari ibikenewe gukomeza gukorwa kugira ngo ikoranabuhanga ritange umusaruro.
“Muri iki gihe usanga abantu bazi uko bakoresha telephone mu guhamagara, icyo dukeneye ni uko abahinzi barenga aho, bakayikoresha bakuramo ubumenyi bufite icyo bubafasha mu byo bakora. Telephone ifasha mu bijyanye no kugurisha inyongeramusaruro, imbuto, ubwishingizi mu buhinzi n’ubworozi, amakuru y’isoko, byose bikorewe kuri phone.”
Umuyobozi wungirijije w’Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buhinzi n'ibiribwa, Dr.Otto Vianney Muhinda avuga ko muri iyi si igenda irushaho gutera imbere mu bijyanye n’ikoranabuhanga, urwego rw’ubuhinzi rudakwiye gusigara inyuma.
“Umuhinzi akwiye kumenya icyo ahinga bitewe n’uko yabonye ko umwaka utaha azaba agifitiye isoko, akamenya ingano y’ifumbire akoresha kugira ngo azabone umusaruro mwinshi, akamenya n’aho azawujyana, uwejeje inyanya ikoranabuhanga ryamufasha kumenya aho zikenewe yazijyana, ikindi ibyo abahinzi bakeneye, bakoresha ikoranabuhanga bakamenya toni umubare wa toni ukenewe mu gihugu runaka.”
Minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi, Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita Ku buhinzi n'ibiribwa ndetse na Banki y'isi bateguye ibiganiro byitabiriwe n'abantu basanga 150 bareba ibyarushaho guteza imbere urwego rw’ubuhinzi.
Ni urwego Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ivuga ko rurimo abarenga 70% mu Rwanda, rwihariye kandi 30% by’umusaruro mbumbe w’igihugu.
Mu Rwanda kandi 80% by’abakora ubuhinzi bavuga ko bubungukira.
Carine Umutoni
Ubuzima: Muri 2030 abazaba barasuzumwe kanseri y’inkondo y’umura bazaba bageze kuri 70%
Feb 05, 2023
Soma inkuru
Burera: Hatangiye icyiciro cya 8 cy'Itorero ry'Intagamburuzwa
Feb 05, 2023
Soma inkuru
Guverinoma y'u Rwanda yihanganishije imiryango yaburiye ababo mu mpanuka y'ubwanikiro bw ...
Feb 03, 2023
Soma inkuru
Abanyekongo batari impunzi baba mu Rwanda baravuga ko bafite umutekano uhagije
Feb 02, 2023
Soma inkuru
Kugira ibikorwaremezo bifatika ni inyungu ku batuye Afurika-Perezida Kagame
Feb 02, 2023
Soma inkuru
Nyagatare-Gikoba ibumbatiye amateka y'urugamba rwo kubohora igihugu igiye kubakwa bigezweho
Feb 01, 2023
Soma inkuru