AGEZWEHO

  • Abarokokeye Jenoside muri Ste Famille bavuze inzira y’umusaraba banyuzemo – Soma inkuru...
  • Uganda yiyemeje guhashya icyasubiza Akarere mu icuraburindi nk’irya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...

Ikoreshwa rya drones ryitezweho gukurura urubyiruko mu buhinzi

Yanditswe Feb, 06 2020 17:08 PM | 17,946 Views



Abateraniye mu nama nyafurika ku mikoreshereze y'indege zitajyamo abapilote, bagaragaje ko imikoreshereze y'izi ndege izatuma urubyiruko rwitabira ibikorwa by'ubuhinzi bitewe n'iri ikoranabuhanga.

Abahanga mu by'ikoranabuhanga bemeza ko hashyizwe imbaraga mu kwifashisha ikoranabuhanga ry’indege zitajyamo abapolote mu buhinzi byagira akamaro kanini mu iterambere ry'ubuhinzi kuri uyu mugabane wa Afurika.

Eric Rutayisire uyobora sosiyette y’izi ndege yitwa Charis UAS avuga ko iri koranabuhanga rishya mu buhinzi rizanatuma urubyiruko rurushaho kwitabira ubuhinzi ubusanzwe busa naho bwari bwarahariwe abakuze.

Ati “Urubyiruko muri iki gihe rukunda ikoranabuhanga cyane rero ubuhinzi mbere wasangaga babwitirira umuntu utize bakumva ko ari umuntu udafite akazi ariko kubera ko ikoranabuhanga ririmo kuza rifasha ubuhinzi, rero iyo urizanye mu buhinzi batangira kubyumva cyane kuburyo ubona ko bishimiye gutanga umusanzu wabo bakoresheje ikoranabuhanga.”

Eric Acquah ukomoka muri Ghana na we ahamya ko kwegereza abahinzi iri koranabuhanga ari ingenzi, gusa ngo abahinzi bakaba bagomba guhuza ubutaka.

Ati “Abahinzi bo muri Afurika bahinga hegitari imwe, hegitari 2 cyangwa hegitari 3 kuri abo bahinzi rero bafite ubwo buso birabahenda cyane kugirango babone izo ndege ubwabo kuzigura cyangwa kwishyura abazikoresha ariko rero igihe umuhinzi yigishijwe bakishyira hamwe bagakodesha izo drone ku munsi kugira ngo bazikoreshe ndemeza ko zizabageraho kandi biborohere.”

Ubu ni uburyo ngo buzagira n'uruhare mu gucyemura ikibazo cy'umusaruro utakara igihe cy'isarura.

U Rwanda rufite intego yo kugabanya igihombo cy'umusaruro wangirika igihe cy'isarura kikava kuri 16% kikajya munsi ya 5% bitarenze 2024.

Inama nyafurika y'iminsi 3 ku ku mikoreshereze ya drones ihuje abasaga 800 barimo abashoramari, abafata ibyemezo, abikorera, abakora izo ndege ndetse n'abazikoresha baturutse mu bihugu bisaga 30.


Bosco KWIZERA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu