AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Ikoranabuhanga ryatuma urubyiruko rugana urwego rw'imari-Minisitiri w'Intebe

Yanditswe Sep, 13 2019 09:17 AM | 9,599 Views



Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yasabye inzego zifite aho zihurira n'iterambere rya serivisi z'imari, kwifashisha ikoranabuhanga mu kuzamura umubare w'urubyiruko rugerwaho n'izo serivisi.

Ibi Minisitiri w'Intebe yabibwiye abitabiriye inama mpuzamahanga ku iterambere rya serivisi z'imari, irimo kubera i Kigali.

Ni inama yateguwe na Banki Nkuru y'u Rwanda ifatanyije n'ihuriro mpuzamahanga ry'ibigo bitanga serivisi z'imari, AFI. 

Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard Ngirente, wayitangije yagarutse ku mibare yerekana ko abaturage batagerwaho na serivisi za banki ku isi bagabanutse bakava kuri miliyali 2.5 muri 2011 bakagera kuri miliyali 1.7 mu mwaka wa 2017. Ariko agashimangira ko, abenshi ari abantu bakuru, mu gihe urubyiruko rukomeje gusigara inyuma, kandi ari rwo ruyoboye ikoreshwa ry'ikoranabuhanga rikenewe mu rwego rw'imari.

Yagize ati "Urugero, Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara, urubyiruko rurenga 60% y'abaturage bose. Abenshi muri bo nta na konti za banki bagira ugereranije n'abakuze. Kuri ubwo rero birakenewe ko urubyiruko rwacu rurushaho gushobozwa kubona serivise zihendutse z'imari. Twahera ku kwigisha ubumenyi kuri za serivise z'imari. Kuba urubyiruko rwinshi rukunda gukoresha ikoranabuhanga, serivisi z'imari zikoresheje ikoranabuhanga zabagezwaho hifashishijwe za telefoni zigendanwa byaba igisubizo ku rubyiruko gukorana na za banki..."

Muri iyi nama, hahizwe by'umwihariko ko ibihugu byibumbiye mu ihuriro rya Alliance for Financial Inclusion bigiye kwibanda ku kugeza serivisi ku byiciro byose by'abaturage hibandwa ahanini ku byiciro bikiri inyuma mu kugerwaho na serivisi z'imari nk’uko bisobanurwa n'Umuyobozi Nshingwabikorwa wa AFI, Dr. Alfred Hannig. 

Yagize ati "Uyu ni umuhigo abanyamuryango bahize, umuhigo wa Kigali uzakurikizwa n'ibihugu 90 by'abanyamuryango ba AFI biyemeza gufasha abagore, urubyiruko, abafite ubumuga n'abasaza. Ibi ni byo byiciro byagizweho ingaruka no kutagezwaho serivisi z'imari kandi ibihugu by'abanyamuryango byiyemeje kugeza izi serivise kuri aya matsinda..."

Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda, John Rwangombwa, asanga bidakwiye ko impungenge z'abashinzwe ubugenzuzi bw'urwego rw'imari ko rwahungabanywa n'ikoranabuhanga zihindurwa urwitwazo rutuma bakumira ibitekerezo bishya byafasha kunoza imikorere y'urwo rwego.

Nk'uko mwabibonye, ikoranabuhanga rikomeje guhindura ibintu cyane uyu munsi. Byadusabye kwemerera ikoranabuhanga n'ibitekerezo bishya kutwunganira. Twashyiragaho amategeko n'amabwiriza akumira akajari kahungabanya urwego rw'imari, ariko nanone ntitwakumiriye udushya, kandi twabonye imishinga mishya myinshi yadufashije kuzamura abagerwao na serivise z'imari..."

 Iyi nama ya AFI, ni iya 11 ihuza abanyamuryango b'iri huriro ry'ibigo biharanira ko abaturage bagerwaho na serivise z'imari. Kuri iyi nshuro ibereye i Kigali hakaba hakozwe umuhigo wo guharanira ko serivise z'imari zirushaho kwegerezwa abaturage babarizwa mu byiciro byasigaye inyuma bigizwe n’abagore n’urubyiruko.

Inkuru mu mashusho


Ruziga Emmanuel MASANTURA 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira