Yanditswe Jan, 08 2022 18:40 PM | 11,937 Views
Abikorera bo mu Rwanda baratangaza ko ikibazo cy’ibiciro by’amavuta yo guteka asigaye ahenda giterwa n’ingaruka za covid 19 ndetse no kuba umusaruro w’ibihingwa bitanga ayo mavuta harimo soya n'ibihwagari ukiri hasi cyane.
Uruganda rwa MANEBU Industries rutungaya amavuta ava mu gihingwa cy’igihwagari mu Karere ka Bugesera.
Ni uruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya toni ibihumbi 30 z’amavuta y’igihwagari buri munsi ,ariko kugeza ubu ubuyobozi bw’uru ruganda buvuga ko ibyinshi mu bikoresho rukenera birimo n’ibihwagari rubikura mu bihugu byo ku yindi migabane.
Aba bavuga ko ikiguzi cy’ubwikorezi ku isi,cyikubye hafi inshuro eshatu muri ibi bihe bya Covid 19,bituma igiciro cy’amavuta kizamuka.
Nyabudara Martin Frank ati "Ava mu bihwagari,ariko iyo urebye neza muri iki gihugu nta hantu bihingwa, twimportinga low materials kandi ziva kure,muri Ukraine,Poland,no muri Algentina. Kubera rero iki gihe cya Covid19 ibintu byose bikoresha inzira y'amazi byarahenze.''
Ni mu gihe abakoresha aya mavuta mu guteka amafunguro bavuga ko asigaye ahenda cyane.
Hakamineza Cledomomia ati "Amavuta yarazamutse cyane. Litiro yaguraga 1800 none igeze ku bihumbi bitatu. Ntabwo rero tukibasha kuyigondera abenshi muri twe."
Havugimana Francine we ati "Byatumye abantu batangira no kurya amavuta atari meza,hari menshi njya mbona yaje,noneho umuntu yajya kubirebera mu giciro ku bigurika,ugasanga ararya amavuta atari meza. Icya kabiri hari aho kuyakoresha inshuro nyinshi,uganga uyatetsemo nk'amafiriti urayabitse,urongeye urayakoresheje ,bakayamarana ukwezi bayungurura bagira bate,ibyo rero byose birabyara ingaruka ku buzima bwa muntu.''
Umuvugizi w'Urugaga rw'abikorera mu Rwanda,Ntagengerwa Theoneste avuga ko batangiye kuganira na Leta uburyo iki kibazo cyabonerwa ibisubizo kandi ngo hari icyizere ko nyuma y'ibi biganiro ibiciro by'aya mavuta bizagabanuka.
"Nabwo PSF yavuga ngo ifite igisubizo yonyine,ahubwo mu biganiro igirana n'izindi nzego ni ho hava igisubizo bakavuga bati reka tube twafata icyemezo cyo kugabanya umusoro,tube se twafasha abatumiza ibi bintu gutya na gutya. Ikirimo gukorwa ni ibyo biganiro no kureba impamvu ibyo bibazo biriho,iyo umaze kubona izo mpamvu rero nko kumenya ko hari ababangamirwa n'abacuruza nabi ni ho ubikosora ukaba wabasha gukemura n'ibindi bibazo abandi bafite.''
Ku rundi ruhande bamwe mu bahinzi bavuga ko Leta ibateye inkunga bazamura umusaruro wa soya n'ibihwagari kugira ngo inganda z'imbere mu gihugu zibone ibyo zifashisha zikora amavuta.
Masumbuko Benjamin ni muhinzi. Ati "Ibihwagari cyangwa izo soya kugira ngo abantu bashishikare babihinge,ni uko baba bijejwe isoko ryo kubigurishaho ,ubundi tukigishwa kubihinga kijyambere,nta kabuza twabihinga."
Na ho Akingeneye Leoncia ati "N'ibihwagari twabihinga ariko byasaba nkunganire ya Leta n'ubujyanama hafi yacu,kuko i Rwamagana ndabona ntaho byari byahingwa''
Umuyobozi Mukuru wungurije ushinzwe ubuhinzi mu Kigo cy'igihugu gishinzwe ubuhinzi n'ubworozi (RAB, Dr Bucagu Charles avuga ko hariho gahunda yo kongera ubuso buhingwaho ibi bihingwa hagamijwe gufasha inganda zo mu Rwanda zitunganya amavuta kubona umusaruro soya n'ibihwagari uhagije zifashisha mu gukora ayo mavuta.
Yagize ati "Igihingwa cya soya kirunganirwa na Leta mu buryo bw'imbuto n'ifumbire,duhinga hegitari zigeze ku bihumbi birindwi buri mwaka,ubwo ngubwo rero tuzongeraho ibihumbi bibiri tugeze ku bihumbi icyenda.
Ariko nanone ni ibintu dukorana n'abahanzi,n'aba baguzi b'umusaruro kugira ngo bakorane amasezerano n'imbuto zirimo zirashakwa kugira ngo abaturage tubafashe babone imbuto zihagije. Mu burasirazuba kiriya gishanga cya Kagitumba,Rwangingo,Rwinkwavu muri Kayonza,n'ibindi bishanga byinshi bya Bugesera ahavuye ibigori hazajya soya.
Ibihwagari na byo turimo turabirebaho kuko ntabwo turabihinga ku buso buhuje, ariko na cyo ni igihingwa turimo dutekereza kuzahinga ku busobuhuje, bikagenda bisimburana n'ibindi bihingwa''.
Jean Paul MANIRAHO
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru