AGEZWEHO

  • RIB ifunze abantu 39 bakurikiranweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Diego Aponte uyobora Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubwikorezi bwo mu mazi yasuye Urwibutso rwa Kigali – Soma inkuru...

Ikigo KommLabs kiri gutunganya ikarita izajya ituma hatahurwa abanduye COVID19

Yanditswe Nov, 19 2020 21:28 PM | 14,968 Views



Ikigo gikora ibijyanye n'ikoranabuhanga KommLabs cyagiranye amasezerano y'ubutanye na Smart Africa ku mushinga ukiri mu igerageza ugamije gukoresha ikoranabuhanga mu kumenya abanduye covid-19.

Mu kumurika uyu mushinga ubuyobozi bwa Smart Africa bwavuze ko uyu mushinga wakorewe muri Afrika by'umwihariko mu Rwanda ukaba unajyanye n'imibereho y'Abanyafurika.

Agakoresho karimo ikoranabuhanga umuntu azajya agendana nk'ikarita(KOMMTRACE) kangana n'indangamuntu ngo ntizakenera gushyirwamo umuriro nk'uko terefone ziwukenera, nta murandasi cyangwa indangacyerekezo (GPS), ikaba ishobora gukoreshwa imyaka 3, igiciro ku ikarita 1 ni amadorari 12 ni ukuvuga hafi amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 12.

Mu gihe umuntu ufite iyi karita ahuye n'uwanduye covid-19 mu ntera ya metero 2 iyi karita itanga amakuru ku bantu bose uwanduye yahuye nabo.

Umuyobozi wa society y'ikoranabuhanga KommLabs yakoze ubu buryo bugamije kumenya abahuye n'abanduye Karanvir Singh avuga ko ubu buryo bwo kurwanya COVID19 bugendanye n'imibereho y'abanyafurika.

Yagize ati “Twamaze amezi ari hagati ya 4 na 5 dukora iri koranabuhanga kugira ngo iyi karita ishobore kubika umuriro igihe kirekire, aho batiri (battery) y'iyi karita ishobora kumara imyaka 3 ikora amasaha 24/24 nta kuyizimya cyangwa kuyicana, yakoreshwa n'abana b'imyaka 4 kugeza ku bafite imyaka 90 nta bundi bumenyi bisaba kuyigira, nk'uko wambara agapfukamunwa niko wambara iyi karita ukagenda, mu gihe uhuye n'abandi bantu nabo bafite iyi karita ifata amakuru yabo ariko nta myirondoro ihita igaragara, amakuru akabikwa mu minsi 21 kuri iyi karita.”

Ubufatanye hagati ya kommlabs na Smart Africa bushingiye ku kurwanya COVID19 mu buryo bworoshye, ni ikoranabuhanga ryakorewe mu Rwanda ariko rigenewe Abanyafurika.

Umuyobozi Mukuru wa Smart Africa Lacina Kone  avuga ko ibihugu bindi 8 biri muri Smart Africa bizagezwaho uyu mushinga.

Ati “Twe nka Smart Africa tugerageza gushakisha ibisubizo by'ibibazo ku baturage bacu, mu mwimerere wa Afurika, icyo ni ingenzi cyane kuko ntabwo ibintu byose bishobora gukora hano twabonye ko hadakenerwa sim card, nta telefone, nta internet ikamara imyaka 3 cyangwa 4 bivuze ko abantu bari mu cyaro n'abantu bari mu mujyi bashobora kugira ubu buryo, ni inshingano zacu kumenyesha abanyamuryango bacu ba smart Africa ko habonetse uburyo bwo kurwanya COVID19.”

Ubu buryo bwitezweho kugabanya ikiguzi kigendera mu gushakisha abanduye no gupima abantu harimo n'abadafite uburwayi. Bikaba byitezwe ko uyu mushinga ushobora kuzagera mu baturage guhera mu kwezi kwa 1 k'umwaka utaha.

KWIZERA John Patrick



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)

Ibyihariye kuri Dr Jean Baptiste Habyarimana wazize kurwanya umugambi wa Jenosid

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yakiriye Minisitiri w'Ibikorwaremezo m

Guverineri Mugabowagahunde yasabye Abayisilamu gukomeza kwitabira ibikorwa byo #