Yanditswe Oct, 25 2017 17:44 PM | 4,983 Views
Abafatanyabikorwa bagize uruhare mu mushinga wo kubaka ikibuga cya Cricket mu Rwanda baratangaza ko bagiye gufata ingamba zo kubyaza umusaruro iki gikorwaremezo ndetse barusheho kumenyekanisha uyu mukino ku banyarwanda. Ibi barabitangaza mu gihe hasigaye iminsi micye gusa ngo iyi stade itahwe ku mugaragaro, igikorwa kizitabirwa n'abanyacyubahiro batandukanye baturutse hirya no hino kw'isi.
Uyu n'umushinga umaze hafi imyaka itanu utangiye, ku bufatanye na Rwanda Cricket Stadium Foundation, Rwanda Cricket Association ndetse na leta y'u Rwanda binyuze muri ministeri ya siporo. Ni ikibuga cyubatswe mu gihe cy'amezi 12 asaga, ku buso bwa hectare 2.5 ku gaciro ka miliyoni 1 y'amapound ahwanye hafi na miriyari 1 y'amanyarwanda.
Eric Dusingizimana umukinnyi wa Cricket mu Rwanda uherutse no guca agahigo ko gukina uyu mukino cy'amasaha 51 ataruhutse kandi akanagira uruhare mu gukusanya inkunga yo kubaka iki kibuga, avuga ko iyubakwa ry'iki kibuga ari intambwe ikomeye igezweho.
Mu mpera z' iki cyumweru nibwo hateganyijwe igikorwa cyo gutaha ikibuga cya Cricket i Gahanga ,igikorwa kizabanzirizwa n' umuganda rusange uzakorerwa Nyanza ya Kicukiro iki gikorwa kizitabirwa n' abanyacyubahiro batandukanye baturutse hirya no hino kw' isi ndeste n' ibayamamare muri uyu mukino wa Cricket ku rwego rw' isi.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru