AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Ikibuga cy'umukino wa Cricket cyubatse kuri hegitare 2.5 kigiye gufungurwa

Yanditswe Oct, 25 2017 17:44 PM | 4,983 Views



Abafatanyabikorwa bagize uruhare mu mushinga wo kubaka ikibuga cya Cricket mu Rwanda baratangaza ko bagiye gufata ingamba zo kubyaza umusaruro iki gikorwaremezo ndetse barusheho kumenyekanisha uyu mukino ku banyarwanda. Ibi barabitangaza mu gihe hasigaye iminsi micye gusa ngo iyi stade itahwe ku mugaragaro, igikorwa kizitabirwa n'abanyacyubahiro batandukanye baturutse hirya no hino kw'isi.

Uyu n'umushinga umaze hafi imyaka itanu utangiye, ku bufatanye na Rwanda Cricket Stadium Foundation, Rwanda Cricket Association ndetse na leta y'u Rwanda binyuze muri ministeri ya siporo. Ni ikibuga cyubatswe mu gihe cy'amezi 12 asaga, ku buso bwa hectare 2.5 ku gaciro ka  miliyoni 1 y'amapound ahwanye hafi na miriyari 1 y'amanyarwanda.

Eric Dusingizimana umukinnyi wa Cricket mu Rwanda uherutse no guca agahigo ko gukina uyu mukino cy'amasaha 51 ataruhutse kandi akanagira uruhare mu gukusanya inkunga yo kubaka iki kibuga, avuga ko iyubakwa ry'iki kibuga ari intambwe ikomeye igezweho.

Mu mpera z' iki cyumweru nibwo hateganyijwe igikorwa cyo gutaha ikibuga cya Cricket i Gahanga ,igikorwa kizabanzirizwa n' umuganda rusange uzakorerwa Nyanza ya Kicukiro iki gikorwa kizitabirwa n' abanyacyubahiro batandukanye baturutse hirya no hino kw' isi ndeste n' ibayamamare muri uyu mukino wa Cricket ku rwego rw' isi.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage