Yanditswe Jun, 02 2022 19:45 PM | 88,761 Views
Umwitozo wo kureba ubushobozi bw'ikibuga mpuzamahanga cy'indege cya Kigali mu bijyanye no gutanga ubutabazi bwihuse mu gihe haba habaye impanuka y'indege watanze icyizere cy'uko inzego zakwitwara neza haramutse habaye impanuka.
Muri uyu mwitozo, igisa nk'indege kiragurumana maze inzego zitandukanye zigatangira gukora ubutabazi nk'aho koko impanuka ibaye.
Ubusanzwe ubutabazi buba bugomba gutangira mu gihe kitarenze iminota 3 gusa.Hakarebwa uburyo inzego z'umutekano zigera ahabaye impanuka ku gihe, imbangukira gutabara, abaganga batanga ubuvuzi bw'ibanze na za kajugujugu ziba zigomba gutwara indembe kwa muganga mu buryo bwihuse.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibibuga by’Indege (Rwanda Airports Company), Charles Habonimana arasobanura akamaro k'umwitozo nk'uyu.
Yagize ati "Twihaye urugero rw'indege nini cyane ari zo twita wide body ikorera i Kigali izana abagenzi basaga na makumyabiri na 3 cyangwa na barindwi muri abo bagenzi ni ho tuvuga ngo 160 bakomeretse byoroheje, 67 bakomeretse bikabije hanyuma twagize ibyago 23 bitabye Imana, bwa butabazi turimo kuvuga tuba tureba mu rwego rw'ubuzima twiteguye gute. Kugira ngo tumenye aho imbangukiragutabara zigomba guturuka, bityo iki gikorwa gitwaye amasaha 2 uhereye igihe impanuka yabereye kugeza igihe imbangukiragutabara ihagurukiye ku bitaro kugeza igihe iya mbere yagendeye ikagaruka, mwabonye ko na za kajugujugu nazo zari zihari."
Yunzemo ati "Ni ukuvuga ngo u Rwanda turiteguye nta mpanuka twifuza ntaniratubaho ariko igihe icyo ari cyo cyose byaba bibaye ikipe yacu ngari yiteguye gutanga ibisubizo."
Kuba uyu mwitozo ubaye mu gihe habura iminsi mike kugira ngo u Rwanda rwakire inama ihuza abakuru b'ibihugu na za guverinoma bo mu bihugu bikoresha ururimi rw'icyongereza uko ari 54, Minisitiri w'Ibikorwa remezo Dr Nsabimana Ernest avuga ko uyu mwitozo ugiye gufasha n'ubundi mu myiteguro iganisha ku kwakira abashyitsi neza.
Ati "Ubundi ni umwitozo buri gihe uba nyuma y'imyaka 2 ariko nk'uko turimo kwitegura inama ya CHOGM aho duteganya ko iki kibuga cya Kanombe kizakira indege nyinshi zitandukanye kandi zituruka imihanda yose ibi rero na byo biradufasha kuko nta wifuza impanuka ariko ntanuzi igihe impanuka ishobora kubera, mu gihe rero ikibuga cy'indege kizaba cyakira indege nyinshi na byo biradufasha kureba uburyo twiteguye kuba twahangana n'impanuka iyo ari yo yose ishobora kuba cyangwa ikabera kuri iki kibuga cyangwa mu nkengero zacyo."
Umwitozo nk'uyu uba buri myaka ibiri, 2019 warabaye ukaba waragombaga kongera kuba muri 2021 ntiwaba bitewe n'ingamba zo kwirinda icyorezo cya covid-19 zariho. Ibibuga mpuzamahanga byose bisabwa gukora umwitozo nk'uko bisabwa n'umuryango mpuzamahanga w’indege za gisivile.
KWIZERA John Patrick
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru