Yanditswe Aug, 09 2017 16:10 PM | 7,595 Views
Perezida Kagame yatangije ku mugaragaro ibikorwa byo kubaka ikibuga mpuzamahanga cy'indege cya Bugesera. Umukuru w'igihugu yavuze ko uyu ari umushinga warutegererezanyijwe amatsiko menshi n'abanyarwanda bitewe n'akamaro k'icyo kibuga ku bukungu bw'igihugu asaba abazacyubaka kuzasoza ibyo bikorwa ku gihe.
Perezida wa Repubulika yashyize ibuye ry'ifatizo ahazubakwa iki kibuga ari kumwe na Antonio Emmanuel Mota umuyobozi mu kuru w'ikigo Mota Engil Africa gifite inkomoko kuri uyu mugabane nubwo ba nyiracyo bakomoka muri Portugal.
Umukuru w'igihugu yasabye abubaka icyo kibuga kwihutisha ibyo bikorwa bigasorezwa igihe kuko ari umushinga igihugu kimaze igihe gitekereje kandi witezweho kuzafatira runini iterambere ry'igihugu muri rusange.
Yagize ati: “..Tumaze igihe dutegereje ko iki cyifuzo cyashyirwa mu bikorwa. kera ngo hari ubuyobozi bwasezeranije bamwe mu baturage amabati, imyaka irahita ubwo buyobozi burinda buvaho butubahirije ayo masezerano abaturage ntibabona amabati. Hari imvugo rero ko buri gikorwa gigitinze cyose gushyirwa mu bikorwa gifatwa nka rya sezerano ry'amabati ryahejeje amaso y'abaturage mu kirere bategereje ntiryubahirizwe. Reka rero iki kibuga kitazamera nka ya mabati ndumva iri ari itangiriro ryiza ryo kubona ikibuga cy'indege..”
Nk'isezerano ry'abubaka icyo kibuga ku mukuru w'igihugu, ubuyobozi bwa Mota Engil Africa bwavuze ko n'ubusanzwe icyo kigo kidaharanira kuba kinini ariko ko giharanira kuba intangarugero mu gutanga umusaruro mwiza kandi ku gihe.
Biteganyijwe ko iki kibuga mpuzamahanga cy'indege cya Bugesera kizaba ari kinini ugereranije n'icya Kanombe u Rwanda rwari rusanzwe rufite kandi ko kizubakwa mu byiciro bibiri icya mbere kikazasozwa mu gihe cy'amezi 17 asigaye. Kizaba gifite inyubako zikoreshwa n'abagenzi zingana na metero kare ibihumbi 30 n'ubwinjiriro bugenzura abagenzi bugera kuri 22 ndetse n'amarembo agera ku 10. Umwihariko ukaba ko noneho kuri iki kibuga hazaba hari ibiraro 6 bikoreshwa n'abagenzi kwinjira cyangwa gusohoka mu ndege batanyuze hasi nkuko ubu bimeze ku kibuga mpuzamahanga cy'indege cya Kigali Kanombe.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru