AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Ikibazo cy’ihuzanzira rya telefone gikomeje guteza abaturage igihombo

Yanditswe Jul, 17 2019 17:10 PM | 8,542 Views



Hirya no hino mu Rwanda haravugwa ikibazo cy’ihuzanzira ku mirongo y’itumanaho rya telefone zigendanwa, ku buryo abakora ubucuruzi bukenera guhamagara no gukoresha interineti ya telefone bavuga ko bibateza igihombo. Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo isezeranya ko harimo gukorwa ibishoboka byose ngo ibi bibazo bikemuke.

Mu gihe kuri ubu telefone ifatiye runini abaturage kuko isa n'aho ikubiyemo serivisi abantu bakenera mu buzima bwa buri munsi, hari abagaragaza ko igenda ibatenguha biturutse ku icika ry'imirongo rya hato na hato haba mu guhamagara no kwitaba ndetse no mu ikoreshwa rya interineti.

Rukundo Alex utuye mu Mujyi wa Kigali avuga ko ruhande rw’abakora ubucuruzi iyo murandasi icitse bibateza igihombo.

Yagize ati "‘Kuri side ya business’ (ku ruhande rw’ubucuruzi) biteza ibihombo kuko hari abakoresha telefone ku buryo bwa buri munsi, interineti nabo hari abantu itunze muri transaction z'amafranga. Iyo bicitse rero bibagiraho ingaruka. Nkanjye mba i Kabuga ariko kugira ngo uzabone network ni ikibazo; urahamagara bigacika, ukaba ufite amayinite bakakubwira ko telefone itariho kdi uwo uhamagaye ayikoresha. Ikintu cy'iminara bacyiteho.”

Umuyobozi w'Ishami rya Afurika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara mu kigo mpuzamahanga gishinzwe ikoreshwa ry'amatelefone, (GSMA-Global System Mobile Communication) Gerald Rasugu, asanga hari ibikwiye gukorwa kugirango telephone ikomeze kubyarira abayikoresha umusaruro aho kubahombya.

Yagize ati “Ikibazo cy'ihuzanzira kiragoranye by'umwihariko mu bice by'icyaro. Ikigo cyacu gifasha abantu bahanga udushya dushobora guhangana na bene ibi bibazo mu duce tw'icyaro. Usibye ibyo, hari n'ikibazo cy'ubumenyi ari cyo dushyize imbere kurusha ibindi, kuko burya kugira telefone ni kimwe ndetse na internet ikakugeraho, ariko se ufite ubumenyi buhagije bwo kuyikoresha?”

                                        Bamwe mu bitabiriye inama ya GSMA Mobile 360 Africa

Ntawe uzi igihombo abakoresha amatelefone bagira mu gihe batabasha gukora ibyo yagenewe kubera gucikagurika kw'imirongo. Gusa Umuyobozi Mukuru wa MTN mu Rwanda Bart Hofker avuga ko bazi neza ko iki kibazo gihari kandi ko cyagiye gishakirwa umuti.

Yagize ati “Abantu bangana na 70% bakoresha interineti yacu, birumvikana ko twashoye amafaranga menshi mu kunoza network yacu; ubu tugerageza kugira network ihagije, dushobora kugeza interinetiya 3G ku gipimo cya 95% mu gihugu hose, twizera ko bizakomeza gukemuka abantu bagakomeza kwizera internet yacu.”

Munsi y'ubutayu bwa Sahara, abafite simukadi bamaze kugera kuri miliyoni 774 iyi akaba ari imibare y'umwaka ushize, mu gihe abakoresha internet ari hafi kimwe cya gatatu cyabo; bikajyana n'uko umutungo w'ibigo by'itumanaho wari ufite agaciro ka miliyari 42 z'amadolari ya Amerika.

Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula asanga izi nyungu zikwiye kuba zijyana no kunoza serivisi z’ibigo by’itumanaho.

Yagize ati “Turacyafite ibibazo byo kuvuga ngo service z'ikoranabuhanga haracyarimo ibibazo kuko hari aho service zitanoze. Twakorana ubufatanye imeze gute dushyire innovation ahantu binoze serivisi; ibiganiro nk'ibi haba harimo n'abantu bafite ibihangano bishobora kudufasha gukemura ikibazo cya coverage.”

Inama y'iminsi 3 iteraniye i Kigali ihuje inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n'ikoreshwa rya telephone; irasesengura akamaro kayo mu iterambere rya Afrika nk'imbarutso y'ubukungu no kugera ku ntego z'iterambere rirambye mu rwego rw'ikoranabuhanga. 

Muri iyi nama, Ministeri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, MTN na Airtel bakaba basinyanye amasezerano y'ubufatanye akubiyemo gutanga amahugurwa ku baturage kugirango bamenye gukoresha ikoranabuhanga ryifashishwa na telefone harimo na interineti.

Wareba iyi nkuru mu mashusho


Jean Claude MUTUYEYEZU



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira