Yanditswe Mar, 23 2016 10:41 AM | 2,624 Views
Abagana
ikigo nderabuzima cya Nyakiriba giherereye mu Kagali Tyazo mu murenge wa Rugera mu Karere ka
Nyabihu, bemeza ko kutagira umuhanda ukoze neza bishyira ubuzima bwabo mu kaga.
Nkuko babivuga, iyo babohereje ku bitaro
bya Shyira ngo bibasaba gukora urugendo rw’amaguru rugera hafi kw’isaha imwe, bahetse
abarwayi ku ngombyi. Uretse ibyo ubuyobozi bw’iki kigo ngo bunafite kandi
ikibazo cy’ibikoresho n’inyubako nto y’aho
babyariza ‘’ Maternité’’ ibi bigatumba
badatanga service nziza kubabagana nkuko babyifuza.
Kubw’icyo kibazo cy’umuhanda, ngo kugeza imiti kuri icyo kigo nderabuzima birarushya. Ngo bisaba gushaka abayikorera ku mutwe, bigatuma imwe ipfa, uretse ibyo kandi, ngo kuba iki kigo kitagira uruzitiro no kuba gikunze kubura amashanyarazi ngo bibangamira abakigana.
Iki
kibazo cy’amashyanyarazi ngo giterwa ahanini n’uko imirasire y’izuba bakoresho ikunda
kubatenguha bitewe ahanini n’uko ari mu gace gakonja cyane karangwa n’imvura.
Ikigo nderabuzima cya Nyakiriba kimaze imyaka isaga 30, kuko cyubatswe mu 1986. Ku munsi cyakira abarwayi bari hagati ya 45 na 60, kikaba gifite abaforomo 11 harimo n’umuyobozi wacyo.
Tubafitiye inkuru irambuye:
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru