AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Iki cyumweru kirarangira Umujyi wa Kigali ufite abayobozi bashya

Yanditswe Aug, 12 2019 13:07 PM | 12,768 Views



Iki cyumweru kizarangira Umujyi wa Kigali ufite abayobozi bashya kuko ari bwo hateganyijwe amatora azabashyiraho. Ni amatora azaba mu rwego rwo kubahiriza itegeko rishya rigenga umurwa mukuru w’u Rwanda.

Itegeko rishya rigenga imitegekere n’imiterere y’umujyi wa Kigali riteganya ko uzagira abajyanama 11. Batandatu muri bo batorwa  mu turere 3 tw’umujyi, Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge, babiri babiri umugore n’umugabo buri karere, bagatorwa na njyanama z’imirenge, mu gihe abandi batanu bashyirwaho na Perezida wa Republika. Nyuma y'amatora, bose barahirira rimwe, nk’uko Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y'Amatora Prof. Kalisa Mbanda abisobanura.

Ati "N’abashyirwaho na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ubwo birakurikiranwa mu nzego zose ku buryo ubundi kuri 17 igihe bazarahirira bariya bakagombye kuba baramenyekanye kuko na Perezidansi irabikurikirana, ni ko tubibona."

Abakandida 33 bamaze gutangazwa na Komisiyo y’Igihugu y'Amatora ko ari bo bazahatanira iyi myanya. Amatora y’abagize njyanama na komite nyobozi akazaba ku wa 6 w’iki cyumweru ku itariki 17, kandi abatowe bazarara batangajwe.

Komite Nyobozi y’Umujyi wa Kigali igizwe n’Umuyobozi w’Umujyi, Umuyobozi umwungirije ushinzwe imiturire n’ibikorwaremezo n’ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Gutoranya abajyanama hashakishwa abafite ubumenyi bwihariye, nk'uko bisobanurwa na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shayaka Anastase.

Ati "Ikindi cya 3 gikomeye ni ibijyanye n'imiyoborere y'umujyi n'abawuyobora, ubwo mbese turavuga njyanama. Kandi nayo ikwiye kujyamo abantu bafite ubumenyi n'ubuzobere mu micungire y'umujyi no mu mikorere y'imijyi. Harimo rero abajyanama bazatorwa nkuko bisanzwe ariko harimo n'abazajya bashakishwa kubera ubuzobere ku rwego ruhanitse n'umusaruro batezweho mu iterambere ry'umujyi."

Itegeko riteganya kandi ko umuyobozi mukuru w’ibikorwa by’umujyi wa Kigali,uzwi nka 'City Manager', azasimbura umunyamabanga nshingwabikorwa.

Ni mu gihe kandi ku rwego rw’uturere, nta njyanama cyangwa nyobozi zizongera kubaho, kuko hazabaho umuyobozi nshingwabikorwa w’akarere n’umwungirije, bazayobora bashingiye ku migambi, ibikorwa n’amabwiriza by’Umujyi wa Kigali, gusa serivisi zo ku karere zizakomeza gukora nkuko bisanzwe. 

Umunyamategeko muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Kayiranga Jean Baptiste, asobanura ko abayobozi b’uturere basanzweho bazakomeza imirimo yabo kugeza igihe abayobozi bashya bashyirirweho.

Ati "Hari igihe giteganyijwe cy’inzibacyuho cy’amezi 6. Itegeko riteganya ko inzego zikomeza gukora mu gihe cy’amezi 6 igihe abayobozi bateganyijwe n’iri tegeko batarajyaho. Ariko nibamara kujyaho za nzego zizaba zisimbuwe, ni ukuvuga ngo manda yabo izaba irangiye. Bariya bayobozi b’uturere ndetse n’inama njyanama, nihajyaho umuyobozi nshingwabikorwa w’akarere ndetse n’umwungirije igihe bashyiriweho na bo buriya bazaba basimbuye ziriya nzego zari zisanzwe ziriho."

City manager w’Umujyi wa Kigali n’abayobozi nshingwabikorwa b’uturere bashyirwaho n’iteka rya minisitiri w’intebe. Abajyanama batorerwa manda y’imyaka 5 ishobora kongerwa, ariko abagize nyobozi ntibarenza manda 2 z’imyaka 5 zikurikirana.

Inkuru mu mashusho  


Divin UWAYO na Gratien HAKORIMANA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira