AGEZWEHO

  • Kenya yatangiye icyunamo cy'Umugaba Mukuru w'Ingabo wapfiriye mu mpanuka – Soma inkuru...
  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...

Ihenda ry'amakontineri y'ibicuruzwa rikomeje kugora abacuruzi mu Rwanda

Yanditswe Dec, 07 2020 09:18 AM | 120,751 Views



Abatumiza ibicuruzwa mu mahanga baravuga ko ibiciro bya kontineri babizanamo byazamutse cyane aho mu bihugu nk’Ubushinwa ngo kontineri imwe yiyongereyeho amafaranga akabakaba  miliyoni 5 z’amanyarwanda.

Kimwe n’izindi nzego, urwego rw’ubwikorezi bw’ibicuruzwa byambukiranya imipaka n’inyanja nabwo bwagizweho ingaruka na Covid 19. Kugeza ubu hari abacuruzi by’umwihariko banakora ubwokorezi bw’ibicuruzwa n’ibica mu nyanja ibizwi nka Shipping bavuga ko bafite ikibazo kijyanye no guhenda kw’ibiciro byo gukodesha no kubona za kontineri zitwara ibicuruzwa biva haba mu Bushinwa-u Burayi-Afrika no kugera ku byambu u Rwanda rukuraho ibicuruzwa nka Dar es Salaam na Mombasa.

Bavuga ko ngo kugira ngo kontineri ize muri ibyo bice bya Afurika itwaye ibicuruzwa igasubirayo ntacyo ijyanye bihombya ba nyirazo bityo na bo bakazamura ibiciro ku bazikeneye. Ni ikibazo abakora shipping  bemeza ko bigira ingaruka ku kuzamuka kw’ibiciro by’ibicuruzwa bigera mu Rwanda no ku muguzi wa nyuma.

Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda Soraya Hakuziyaremye avuga ko icyo kibazo cy'ibura n'ihenda rya kontineri bakizi kandi bagiranye ibiganiro n'ibihugu birebwa n'icyo kibazo kugira ngo ibyo bihugu bibashe korohereza abatumiza ibicuruzwa muri kontineri no kuba babakuriraho amafaranga bishyura mu gihe zigeze ku byambu biza mu Rwanda.

Ubusanzwe mu gihe Covid 19 na gahunda za guma mu rugo zari zitangiye, urwego rw'ubwikorezi cyane cyane abavana ibintu mu mahanga yo nta ngaruka nyinshi yari yagize kubera ko imipaka yakomeje gukora kubera ubwikorezi bw'ibintu. Ariko bigeze mu kwezi kwa 5 n'ukwa 6 hatangiye kuzamo imbogamizi byaba ku gutinda mu nzira kw'ibintu kubera ingamba zari zashizweho zo gukumira covid 19 n'izindi. Minisitiri Soraya avuga ko na bo batumiza ibintu mu mahanga bafunguriwe kugira ngo babone amahirwe yo kuzabona inkunga ku kigega nzahurabukungu[ERF].

Abakora ubwikorezi mu makontineri bavuga ko nko kubona kontineri iva mu bushinwa kugera i Kigali kuri ubu igeze ku bihumbi 12 by'amadorali hafi miliyoni 11, 760,000 by'amafaranga y'u Rwanda mu gihe mbere ya Covid 19 byari amadolari ibihumbi 7,500, ni ukuvuga ko kontineri imwe yiyongereyeho amadorali abarirwa mu bihumbi 5 ni hafi Miliyoni  5 z'amafaranga y'u Rwanda.


Bienvenue Redemptus



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira