AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Min. Bamporiki asanga u Rwanda rwarabonye ubwigenge bupfubye

Yanditswe Jul, 02 2020 08:11 AM | 88,037 Views



Abakurikiranira hafi amateka y’u Rwanda baravuga ko itsinzi y’urugamba rwo kubohora igihugu yabaye igisubizo ku bibazo by’ivangura n’amacakubiri byakurikiye itangazwa ry’ubwigenge ku wa 1 Nyakanga 1962.

Warabisomye, warabibwiwe cyangwa warabyiboneye, tariki ya 1 Nyakanga mu 1962 u Rwanda rubona ubwigenge, imyaka 58 irashize, ni amateka. Aya mateka Kayumba Isidol arayazi ndetse yayabayemo.

Uyu musaza Kayumba ubu atuye mu Karere ka Gasabo azi neza ibice bitatu byaranze u Rwanda kuko yavutse ku ngoma y'Umwami Mutara III Rudahigwa hari mu 1930. Icyo gihe igihugu cyari mu maboko y'abakoloni, icyakora inkuru y'ubwigenge yamusanze i Bukavu muri RDC.

Umusaza Kayumba yari mu gice cy'Abanyarwanda bari barameneshejwe, bavutswa  igihugu cyabo, u Rwanda rwa Gasabo. Ese iyo mu mahanga bakiriye bate iyi nkuru y'ubwigenge ?

Yagize ati ''Ntibyadushimishije kuko ubwigenge bw'u Rwanda bwabonetse turi mu mahanga kandi twari mu babuharaniye tubwishyuza hanyuma tugirirwa urugomo turirukanwa ndetse bamwe baricwa abandi barahunga.''

Amb. Nsengimana Joseph na we azi neza iby'ubwigenge bw'u Rwanda, kuri we hari ishusho iza mu bitekerezo bye iyo uvuze ubwigenge bw'u Rwanda.

Yagize ati ''Haza imvururu, amacakubiri mu Banyarwanda, guhunga ari uguhungira hanze y'igihugu ari ugucirirwa mu gihugu abantu bajyanwa i Nyamata numva ari imvururu n'amacakubiri.''

Abazi amateka y'u Rwanda bavuga ko mu 1962 u Rwanda rwari rufite impunzi zirenga ibihumbi 200 mu bihugu by’amahanga. Aba bari barambuwe uburenganzira ku gihugu cyabo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Edouard Bamporiki, hari igisobanuro atanga ku bwigenge bw'u Rwanda bwabonetse mu myaka 58 ishize.

Ati ''Ubwigenge dukwiye kujya tubuzirikana tubwira abana b'Abanyarwanda ko ibihe bikurikirana ko u Rwanda rwagize ubukoloni ariko noneho ubukoloni bubaye butagihari mu buryo bugaragara habonekaho imiyoborere ikomeza gukorerwamo n'ubukoloni na yo ikora gikoloni ishaka gukoloniza abaturage bayo aho kugira ngo ikorere abaturage, ni ho dutandukanyiriza ubwigenge butabyaye kwigenga k'umuturage ahubwo byabyaye ubutegetsi bufite ingengabitekerezo ya gikolonize noneho aho twakolonizwaga n'Ababiligi tukagira abategetsi bakoloniza abaturage.''

Kwibohora ku Rwanda byaje bite?

Ku gihugu cyari gifite ubwigenge, abazi neza ndetse n'abakurikiranira hafi amateka y'u Rwanda bafite igisubizo kuri iki kibazo.

Amb Nsengimana ati ''Ntabwo ari u Rwanda nk'igihugu nk'ishyanga ryunze ubumwe ryabonye ubwigenge ni ho ikibazo kiri, navuga ko ubwigenge bwatanze mu macakubiri buhabwa icyo nakwita igice kimwe cy'Abanyarwanda buheza abandi Banyarwanda ni na ko Abanyarwanda bahawe ubwo bwigenge bayoboye urwo Rwanda, baruyoboye mu macakubiri icyo gihe rero ntabwo u Rwanda rwakomeje kuba igihugu kuko igihugu kidashingiye ku bumwe bwa bene cyo kirasenyuka.''

Ibi bisobanuye ko bamwe mu banyarwanda bari bakiboshywe n'amateka yabahezaga, akababuza uburenganzira bwabo nyamara byitwa ko igihugu cyabo cyabonye ubwigenge.

Bamporiki yagize ati ''Uboshywe rero ashaka inzira yo kubohoka ni icyo ngicyo inkotanyi zakoze, ababyeyi bazo bari barirukanwe mu gihugu, abandi basigaye mu gihugu bafite imiyoborere ibabangamiye batariho, batiga, umuturage w'Umunyarwanda adafite icyerekezo. Ni ubwigenge bwapfubye bujyana abenegihugu ku ngoyi yo kuboherwa ku miyoborere mibi abantu babohwa na byinshi hatangira rero rwo kwibohora, urugendo rwo kwibohora ruza rugamije kubohora abantu ngo babavane ku ngoyi y'ubwigenge bwapfubye noneho bibohore by'iteka tugumane ayo mateka abiri.''

Abadufashije gusesengura ubwigenge ndetse no kwibohora k’u Rwanda bavuga ko ubumwe bw’Abanyarwanda ari wo musingi ukomeye mu iterambere ry’igihugu bagasaba Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko ku bukomeraho.

Amb Nsengimana ati ''Urubyiruko rugomba kumenya ko mu ntekerezo nshya yubaka igihugu cy'u Rwanda ishingira ku kuvuga ngo ibyo abakuru bateruye n'aho bageze, urubyiruko rugomba kubikomeza rukanabiha imbaraga kurusha aho ababyeyi babisize.''

Bamporiki avuga ko ubwigenge u Rwanda rwabonye bwari bupfubye bitewe n'uko bwakurikiwe n'amacakubiri.

Ati ''Abakiri bato dukwiye gutekereza tukavuga ngo imvune ababohoye u Rwanda bavunitse inyinshi bayitewe no gupfuba k'ubwigenge kuko ntabwo wagira igihugu kigenga ngo ugisangemo abaturage baruta abandi ugisangemo abantu bafite uburenganzira buruta ubw'abandi, ugisangemo abanyarwanda cyane n'abanyarwanda biciriritse n'abanyarwanda ba ntabyo ubwo bwigenge buba bwapfubye, iyo ugiye kwibohora ukosora ya makosa yose yakozwe abantu bamaze kubona icyo bise ubwigenge ariko bwapfubye butagenze neza.''

Imyaka 32 yakurikiye ubwigenge bwatangajwe mu 1962 yaranzwe na politiki y’ivangura no guheza bamwe mu Banyarwanda,indunduro iba Jenoside yakorewe AbatutSi mu 1994.Tari 4 Nyakanga 1994,nibwo Inkotanyi zatsinze urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorerwaga abatutsi, kuva icyo gihe ubumwe bw’Abanyarwanda buba inkingi ya mwikorezi mu buzima bw’igihugu,urugendo rumaze imyaka 26.


Paul RUTIKANGA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage