AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Igipimo cy’izamuka ry’ibiciro cyageze kuri 5,8% muri Gashyantare 2022

Yanditswe Mar, 10 2022 17:10 PM | 40,617 Views



Icyegeranyo Ikigo cy’Igihugu cy'Ibarurishamibare cyashyize ahagaragara kuri uyu wa 4, kigaragaza ko ihindagurika ry'ibiciro ku masoko ryageze ku gipimo cya 5.8% mu kwezi kwa 2 uyu mwaka ugereranije na 4,3% mu gihe nk'iki umwaka ushize.

Abasesenguzi mu kurengera abaguzi bakaba bavuga ko hari bamwe mu bacuruzi bazamura ibiciro uko bishakiye bikabera umuzigo abaguzi.

Nyabugogo, hamwe mu hasanzwe hazwiho kuba urujya n'uruza rw'abantu. Ni na ko ibikorwa by'ubucuruzi by'ingeri zose bikomeza, gusa abaturage bavuga ko muri iyi minsi ibiciro bya bimwe mu bicururwa cyane cyane ibiribwa byiyongereye hafi kwikuba kabiri bakibaza amaherezo y'iri zamuka.

Igipimo cy'ihindagurika ry'ibiciro ku isoko gitangwa buri kwezi n'ikigo cy'ibarurushamire, cyerekana ko mu mijyi ibiciro byazamutse ku ijanisha rya 5,8% muri Gashyantare 2022 ugereranije na 4,3%  muri Gashyantare 2021.

Ibiciro by'ibiribwa n'ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 7.9%, iby'ubwikorezi byazamutseho 4.8% na ho ibiciro by'ibicanwa, gaz, amazi byazamutse kuri 4.5%.

Iyo ugereranije ukwezi kwa 1 n'ukwa 2 kwa 2022, ibiciro byiyongereyeho 1.8%. Abacuruzi bavuga ko bizeye ko ifungurwa ry'imipaka rishobora kuzatuma ibicuruzwa byiyongera bityo ibiciro byabyo bikagabanuka.

Ibiciro ku masoko yo mu byaro n abyo byarazamutse ku buryo bwo hejuru kuko byageze ku gipimo cya 3.1% muri Gashyantare 2022, mu gihe muri Mutarama 2021 byari kuri 0,8% munsi ya zero.

Mu cyaro ibiribwa n'ibinyobwa byazamutseho 4.8%, ibiciro by'ibicanwa/amazi bizamuka ku gipimo cya 16.3%. Iyo ugereranije Gashyantare 2021 na Gashyantare 2022, ibiciro byazamutseho 4.2%.

Abasesenguzi bavuga ko nubwo hari byinshi byatuma ibiciro bizamuka ngo hari n'abacuruzi banini bazamura ibiciro bitewe n'ibihuha ndetse no kwikanga ko ibicuruzwa bizabura ku isoko.

Muri iki gihe ibiciro by'ibiribwa byazamutse, Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda Habyarimana Beata avuga ko hari impamvu nyinshi zituma ibiciro bihindagurika ariko agatanga icyizere ko mu gihe cya vuba bizongera kugabanuka.

Abazobereye mu by'ubukungu batanga inama z’uko abaguzi bajya  bahabwa amakuru arebana n'ibiciro kugira ngo aho bishoboka babashe kwitegura no kuzigamira ibihe bibi.



Jean Claude MUTUYEYEZU



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira