AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Igikorwa cya 'Car free Day' kigiye gutangizwa mu Rwanda

Yanditswe May, 24 2016 17:09 PM | 4,246 Views



Ubuyobozi bw'umujyi wa Kigali n'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima RBC barimo gutegura igikorwa cyiswe Car Free day, aho umuhanda uva mu Mujyi ujya kuri stade Amahoro uzaba ukoreshwa n'abanyamaguru ndetse n'abatwaye amagare gusa. Ni mu rwego rwo gukangurira abatuye umujyi gukora siporo ndetse no kurwanya indwara zitandura aho ubuyobozi bw'umujyi buvuga ko ntacyo bizahungabanya ku bakora indi mirimo isanzwe ku cyumweru kuko ari bwo iki gikorwa kizaba.

Umuhanda uzafungwa ku cyumweru ni uturuka mu mujyi  mu gace kahariwe abanyamaguru kazwi nka Car free zone ugaca ahitwa Sopetrad ugakomeza Kimihurura, Gishushu kugera kuri stade Amahoro.

Ni ukuvuga ko guhera saa moya za mu gitondo kugeza saa sita z'amanywa uyu muhanda uzaba ukoreshwa n'abanyamaguru ndetse n'abakoresha amagare aho bamwe abazaturuka mu mujyi abandi bagaturuka i Remera bagahurira ku cyicaro cya Rwanda Revenue Authority ahazatangirwa ubutumwa bujyanye no kurwanya indwara zitandura.

Usibye gukangurira abaturage kwitabira siporo, Car Free Day ni n'umwanya wo gushishikariza abaturage kwisuzumisha indwara zidakira.

Kuba ku wa gatandatu ari umunsi w'umuganda ibikorwa biba bisa nk'ibyahagaze, ku cyumweru naho umuhanda ugendwa kurusha indi ugafungwa, Umuyobozi w'umujyi wa Kigali Monique MUKARULIZA avuga ko nta kibazo bizatera ku bacuruzi n'imirimo yindi ikorwa mu mpera z'icyumweru.

Yagize ati:Twebwe dupanga uyu munsi twatekereje ko mu rwego rwa sensitization bizafasha, kuko ku munsi w'umuganda abantu bazatanga ubutumwa, noneho abantu bitabiriye umuganda bakamenya ko icyo gikorwa gihari,kuba twarafashe umunsi wo ku cyumweru twarebye umunsi utabamo activities nyinshi ariko tukaba twumva ko ntacyo bizahungabanya kuri businesses”

Kuba uyu muhanda ukoreshwa n'abaturuka mu mahoteli bajya ku kibuga mpuzamahanga cya Kanombe, Monique Muakaruliza avuga ko hari indi nzira izaba ikoreshwa.

Umuyobozi mukuru w'ikigo cy'igihugu cy'ubuzima RBC Dr Jeanine MUTESI CONDO yatangarije RBA ko siporo ikenewe kuko imibare ku ndwara zitandura igenda yiyongera mu Rwanda

Biteganyijwe ko iki gikorwa cyazajya kiba ku cyumweru cya mbere cya buri kwezi, herekanwa kandi ko umuhanda atari uw'imodoka gusa.




Photo: Car Free Day muri Jakarta




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira