Yanditswe Jul, 03 2021 18:28 PM | 76,191 Views
Abororera amafi muri kareremba mu kiyaga cya Muhazi barataka
igihombo baterwa no ubworozi bw’amafi.
Ibi biravugwa mu gihe rwiyemezamirimo Themistocles Munyangeyo yapfushije amafi afite agaciro ka miliyoni zisaga 270 kubera kubura umwuka.
Ubu bworozi bw’amafi bwa Munyangeyo Thémistocle akorera muri kareremba mu Kiyaga cya Muhazi,abakozi be bagaragaza ko tariki ya 25 Kamena bwatangiye guhura n’ikibazo cyo kubura umwuka bituma amafi ageze igihe cyo kurobwa angana n’ibihumbi 180 apfira rimwe.
Mu ijoro rya tariki ya 30 Kamena rushyira tariki ya 1 Nyakanga ni bwo aya mafi yatangiye kureremba yapfuye akurwamo ashyirwa ku nkombe z’ikiyanga kuko atemerewe kuribwa.
Ibi byabateye igihombo kuko ubworozi bw’amafi butishingirwa nk’uko bikorwa kuri amwe mu matungo nk’inka,ingurube n’inkoko.
Abororera amafi muri iki kiyaga cya Muhazi mu buryo bwa kareremba ndetse barorera hamwe na rwiyemezamirimo Munyangeyo na bo bafite impungenge z’uko iki kibazo cyo gupfusha amafi cyabageraho dore ko atari ubwa mbere.
Barasaba Leta ko yabashyiriraho ubwinshingizi ku mafi nk’uko bikorwa no ku yandi matungo.
Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi cyagaragaje ko gupfa kw’aya mafi byatewe no kubura umwuka kubera ko kareremba bororeramo ziba zegeranye.
Umuyobozi Mukuru wungirije muri RAB ushinzwe ubworozi, Dr Solange Uwituze avuga ko bari gushaka uburyo aborozi b’amafi bashyirwa muri serivise z’ubwishingizi bw’amatungo n’imyaka butangwa na Leta.
Ikiyaga cya Muhazi cyororerwamo n’aborozi b’amafi batandukanye. Ifi ibihumbi 180 ni zo zapfuye zikaba zifite uburemere bwa Toni 109.
Rwiyemezamirimo yari amaze kuzishoramo amafaranga asaga miliyoni 300 harimo ayo yarikuzazigurisha,ibiryo byazo no guhemba abakozi.
Kuri ubu aho zanitse zirimo gutunganwa ngo zikorwemo ibiryo by’ifi ntoya zasigaye.
Jean Paul TURATSINZE
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru