AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Igihe kirageze ngo dukorane imbaraga kugirango inzozi zacu zibe impamo-KAGAME

Yanditswe Sep, 07 2016 17:00 PM | 1,382 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame,  ari  i Nairobi muri Kenya aho yitabiriye ihuriro ku mpinduramatwara mu by'ubuhinzi butangiza ibidukikije muri Afrika, Africa Green Revolution Forum .

Mu kiganiro Perezida Kagame amaze gutanga ari kumwe na Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, Perezida Kagame yavuze ko ibyo u Rwanda rwagerageje mu guteza imbere ubuhinzi harimo gukoresha neza ubutaka ndetse hakanakoreshwa ikoranabuhanga bigaragazako hari byinshi byashoboka mu guteza imbere ubuhinzi n'ahandi muri Africa.

Perezida Kagame uvuga ko hakwiye gushakwa uburyo haba impinduka mu buhinzi ndetse no mu bukungu bw'umugabane w'Afrika ngo kuko ubuhinzi  atari urwego rumwe  gusa rw'ubukungu mu zindi nzego, ahubwo ari inkingi ya mwamba y'ubukungu.

Perezida Kagame yavuze kandi ko abanyafurika bakwiye guhindura uburyo bwo gutekereza ku buhinzi bwo kubona ibyo kurya gusa, ahubwo bakarenga kuri urwo rwego bakarugeza ku rwego rwo gusagurira amasoko.

Avuga ko hakwiye ko n'urubyiruko rubigiramo uruhare kugirango iterambere ry'ubuhinzi rizarambe kandi n'abagore badasigaye inyuma. Ibi kandi ngo bigakorwa hashingiwe ku byihutirwa kurusha ibindi kandi biboneka mu bihugu by'Afrika ku bufatanye n'abikorera. 




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage