AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Igabanuka ry’uruhumbu mu bigori byo mu Rwanda ryatumye inganda zibiyoboka

Yanditswe Aug, 13 2020 08:51 AM | 92,797 Views



Inganda zitunganya umusaruro w'ibigori zirishimira ko ubu igice kinini cy'umusaruro zitunganya ziwukura imbere mu mu Rwanda aho kuba mu mahanga nkuko byahoze mu myaka mike ishize aho hafi 90% y'umusaruro w'imbere mu gihugu wari ufite ikibazo cy'ubumara bwa aflatoxin (uruhumbu) bigatuma izi nganda zitawakira.

Rwumbuguza Dieudonné, ni umucuruzi w'imyaka irimo n'ibigori agemura kuri rumwe mu nganda zibitunganyamo ifu izwi nka kawunga.

Uyu mucuruzi avuga ko atazibagirwa igihombo yagize ubwo urwo ruganda rwangaga kwakira umusaruro w'ibigori yari aruzaniye kubera ko bitari byujuje ubuziranenge.

Akamashini kazwi nka humidimètre mu rurimi rw'igifaransa(moisture meter), ni ko gakoreshwa mu kureba igipimo ibigori byumyeho, igipimo cy'ingenzi mu kumenya niba nta bumara bwa aflatoxin burimo.

Gusa ku gira ngo byemezwe ko ibigori bitarimo uburozi bwa aflatoxin bisaba ibikoresho birimo n'ibinyabutabire byo muri laboratwari.

Mu myaka isaga 7 ishize hashyizweho ibipimo ntarengwa bya aflatoxin mu bigori bitunganywa n'inganda, igipimo cy'umusaruro izo nganda zakira iturutse mu Rwanda wagiye wiyongera, nkuko Moses NDayisenga ushinzwe ubuziranenge muri MINIMEX yabibwiye RBA.

Uruganda Africa Improved Food rukora ifu zirimo Shisha Kibondo n'amoko atandukanye ya za nootri, ruvuga ko mu myaka ya mbere, 10% gusa y'ibigori rwakoreshaga ari byo byavaga imbere mu gihugu 90% bikava hanze.

Icyakora ubu umusaruro w'imbere mu gihugu rukoresha umaze kwikuba hafi inshuro 7.

 Ihuriro nyafurika riteza imbere ubuhinzi, AGRA, na ryo ryishimira impinduka zabaye mu guhangana n'ikibazo cya aflatoxin mu bigori ndetse n'uruhare ryabigizemo.

Ihuriro AGRA rivuga ko hari n'umushinga wo kubaka uruganda rukora umuti urinda ibinyampeke bikiri mu murima ngo bitazagira ikibazo cya aflatoxin, umuti uzwi nka AfraSafe, ndetse inyigo ikaba yararangiye uruganda rukazatangira kubakwa mu gihe kitarenze imyaka 2.


Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize