AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Idriss Déby yashyinguwe, Perezida Macron avuga ko atazihanganira iterabwoba muri Tchad

Yanditswe Apr, 23 2021 14:53 PM | 17,928 Views



Kuri uyu wa Gatanu Perezida Idriss Déby wa Tchad uherutse kwitaba Imana, yasezeweho bwa nyuma mu muhango ukomeye witabiriwe n’abakuru b’ibihugu barimo Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa.

Ku wa Mbere ni bwo Perezida Déby yapfuye, asimburwa n’umuhungu we Mahamat Idriss Déby ugiye kuyobora iki gihugu mu mezi 18.

Umuhango wo gushyingura Perezida Déby wabereye mu Murwa Mukuru w’iki gihugu, N’Djamena witabirwa n’abakuru b’ibihugu Mohamed Bazoum uyobora Niger, Bah Ndaw wa Mali, Emmanuel Macron w’u Bufaransa na Étienne Tshisekedi  wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari na we muyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe

Mu ijambo rye, Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa igihugu cyakolonije Tchad, yavuye ko ubutegetsi bwe butazatuma hagira uwaba ariwe wese ushaka guhungabanya ituze rya Tchad n’ubusugire bw’iki gihugu.

Yagize ati “u Bufaransa ntibuzatuma hagira uzana ibikorwa by’iterabwoba kuri Tchad uyu munsi, cyangwa ejo ngo ahungabanye umutekano n’ubusugire bw’iki gihugu.”

Macron yavuze iri jambo yicaye hafi y’umuhungu wa Deby ari we Mahamat Idriss Deby.

Ati “Iyi leta y’inzibacyuho izaba ifite inshingano igomba gukora, zirimo umutekano,  kudaheza, ibiganiro ndetse n’ihererekanya bubasha binyuze muri demokarasi. Turahari kandi tuzakomeza kubaba hafi.”

Ubwo yagarukaga ku mubano w’igihe kirekire uri hagati y’u Bufaransa n’ibihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba, Macron yavuze ko ukomeye, atangaza ko yunamiye Perezida Deby, inshuti akaba n’umusirikare waranzwe n’umuhate, ndetse agatangira igihugu ubuzima bwe.

Macron yavuze uburyo Deby ngo yari inshuti ye mu buryo bukomeye, cyane ko ari na we wa mbere witabiriye umuhamagaro w’ibihugu byo mu ako karere Tchad iherereyemo mu guhangana n’ibikorwa by’iterabwoba mu gice cya Sahel mu mwaka wa 2013.

Ibi Macron yabivuze ubwo yagaragazaga ko ingabo za Tchad zifatanyije n’iza Mali zafashije iz’u Bufaransa mu guhangana n’abarwanyi b’iterabwoba.

Idris Deby yari muntu ki?

Déby yari umuyisilamu wavukiye mu Majyaruguru ya Tchad mu 1952, habura imyaka umunani ngo iki gihugu kibone ubwigenge ku Bufaransa. Amakuru avuga ko se yari umworozi, akaba yari mu bwoko bwa Zaghawa.

Idriss Déby, yari amaze imyaka 30 ku butegetsi.

Deby yari uyu musirikare akaba n'umupilote watorejwe mu Bufaransa, akaba yarayoboye igisirikare mu myaka ya 1980 ku butegetsi bw'umunyagitugu wamenyekanye cyane, Perezida Hissène Habré, mbere yuko aba bombi bashwana.

Deby yahunze igihugu yisanga muri Libya aho yagiranye amasezerano na Col Muammar Gaddafi wategekaga icyo gihugu, ataracanaga uwaka na Habré.

Gaddafi  yafashije Deby gukora umutwe w'inyeshyamba na we akamubwira amabanga ku bikorwa byo muri Tchad by'ikigo cy'Amerika cy'ubutasi bwo mu mahanga (CIA).

We n'inyeshyamba ze bageze mu murwa mukuru N'Djamena mu Ukuboza  1990. Ku butegetsi bwe, Deby yagize ingorane nyinshi anahura n'amagerageza menshi y'ihirikwa ry'ubutegetsi bwe mu myaka 30 yari abumazeho.

Mu 2006, inyeshyamba zari zigeze neza hanze y'ingoro ye zitera ibisasu bya gerenade zibirenza urukuta, ndetse no mu 2008 kugeza mu 2009 ubwo abandi barwanyi bamusatiraga, yacukuye umuyoboro w'ubwirinzi ukikije umujyi wa N'Djamena anatema ibiti byose binini byari ku mihanda, mu kubuza inyeshyamba kongera kwinjira mu mujyi.

Abakurikiranira hafi ibya Tchad bavuga ko bidatangaje kumva ko Déby yapfiriye ku rugamba kuko yari umuntu w'umunyabikorwa (utarangwa n'amagambo) iyo bigeze ku kurwanya abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwe, akenshi we ubwe yajyaga kuyobora ingabo iyo yumvaga ko abayobozi b'urugamba batarimo guhashya inyeshyamba.

Ubwo mu 2015 igisirikare cya Nigeria cyananirwaga guhagarika intagondwa za Boko Haram zarimo zifata ibice binini mu Majyaruguru ashyira uburasirazuba, ndetse n'umutekano mucye ugasakara mu bihugu bikora ku kiyaga cya Tchad, Déby yohereje ingabo ze muri Nigeria.

Ingabo ze zanagize uruhare rukomeye mu ngabo 5,000 zigize umutwe wa G5 (uhuriwemo na Burkina Faso, Tchad, Mali, Mauritania na Niger), washyizweho nyuma y’uko Ubufaransa bwohereje ingabo muri Mali mu 2013 ngo bubuze imitwe y'intagondwa gufata ubutegetsi.

Mu cyamenyekanye nk'Intambara ya za Toyota" (La Guerre des Toyota/Toyota War), yakoresheje imodoka za pick up zihuta cyane ziriho ibisasu bya misile n'imbunda za 'machine-guns' atsinda Abanya-Libya, ubu buryo bw'imirwano n'ubu bukoreshwa cyane muri ako karere.

Mu 2003 Tchad yahindutse igihugu gicukura peterori nyinshi, ubwo yuzuzaga umuyoboro wa miliyari enye z'amadolari ya Amerika uhuza amariba yayo y'ibitoro n'inzira zo ku nyanja ya Atlantic.

Tchad ni igihugu gituwe na miliyoni 13,6 ziri mu moko 200 y’abaturage bavuga indimi zitandukanye ariko bagahurira ku Cyarabu n’Igifaransa. Abiyisilamu nibo benshi kuko bangana na 51,8% mu gihe Abakirisitu ari 44.1%.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama