AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Icyo u Rwanda na Mozambique byiteze ku masezerano mu by’ubutabera yasinywe

Yanditswe Jun, 03 2022 16:04 PM | 78,463 Views



Minisiteri y'Ubutabera mu Rwanda yatangaje ko gusinyana amasezerano y'ubufatanye mu butabera na Mozambique ari inyungu ku Rwanda, kuko azatuma abakoze ibyaha birimo n'ibya Jenoside yakorewe Abatutsi bashyikirizwa ubutabera.


Ni amasezerano akubiyemo ibijyane no guhererekanya abakurikiranyweho abanyabyaha ndetse no guhererekanya ibimenyetso byifashishwa mu butabera. 

Minisitiri w'Ubutabera, imyemerere no kurinda itegeko nshinga muri Mozambique, Helena Matheus Kida yavuze ko gushyira umukono kuri aya masezerano ari ingenzi kuko azatuma nta munyabyaha uzongera kwihisha mu bihugu byombi.

Yagize ati "Aya masezerano arareba ibyaha byose byakorewe mu Rwanda kabone n'ubwo byaba byarakozwe mbere y'uko asinywa. Ntabwo ari icyaha kimwe u Rwanda ruzakurikirana kugira ngo abagikoze bakurikiranywe n'ubutabera bw'u Rwanda. Aya masezerano kandi azatuma abanya Mozambique bagombye kuba bafunzwe bakaba bari mu Rwanda nabo bazanwa muri Mozambique kugira ngo bakatirwe bafungwe. Ndatekereza rero ko ibi ari ingenzi kuko turashaka kurwanya ibyaha."

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y'ubutabera ushinzwe kurinda itegeko nshinga n'andi mategeko, Solina Nyirahabimana avuga ko gusinyana amasezerano y'ubufatanye mu butabera n'igihugu cya Mozambique ari inyungu ku Rwanda, kuko azatuma abakoze ibyaha birimo n'ibya Jenoside yakorerewe abatutsi bashyikirizwa ubutabera bahanwe.

"U Rwanda rufite inyungu z'uko ruzabasha gukurikirana abakoreye ibyaha ku butaka bw'u Rwanda bihishe muri Mozambike. Ni ibyaha byose byaba ibya jenoside, byaba iby'ubukungu ndetse n'ibindi, aya masezerano azadufasha gushaka ibimenyetso uhamwe n'icyaha ashyikirizwe u Rwanda akurikiranywe n'inkiko z'u Rwanda."

U Rwanda na Mozambique kandi mu minsi ishize byashyize umukono ku masezerano  y'ubufatanye ajyanye n'umutekano, Ubucuruzi n'ishoramari, ndetse n'ubutabera.

Mbabazi Dorothy




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize