Yanditswe Sep, 11 2021 12:11 PM | 141,165 Views
Mu gihe
buri tariki ya 10 Nzeri hizihizwa umunsi
mpuzamahanga wo kurwanya kwiyambura ubuzima (Kwiyahura), bamwe mu baturage
batuye mu karere ka Huye baravuga ko amakimbirane yo mu ngo n'ibibazo bijyana
na yo ari impamvu nyamukuru ituma muri iyi minsi harimo kumvikana bantu
biyambura ubuzima.
Mu Rwanda urwego rw'ubugenzacyaha RIB, ruvuga ko 28 % by'impfu ziterwa no kwiyahura, ziba zifitanye isano n'amakimbirane yo mu ngo.
Nta gihe kinini gishize humvikanye inkuru z'urukurikirane z'abaturage biyambuye ubuzima mu bihe bitandukanye, aho abamenyekanye cyane ari abiyahuriye ku isoko ry'Inkundamahoro mu Mujyi wa Kigali.
Kuri uyu munsi hizihizwa umunsi mpuzamahanga wo kurwanya, iyi migirire yo kwiyambura ubuzima, bamwe mu batuye akarere ka Huye bavuga ko kwiyahura bifite umuzi mu makimbirane arangwa mu ngo.
ku ngingo ijyanye no kuba iki kibazo kirimo kigaragara cyane mu bakiri bato, aba baturage bavuga ko uretse no kuba hari abakurira mu makimbirane y'ababyeyi akabagiraho ingaruka, abakiri bato bakunda guhangayikishwa n'ejo habo rimwe na rimwe hakaba n'abiyambura ubuzima kubera gutenguhwa mu rukundo n'ubwo bavuga ko bitari bikwiye.
Nubwo hamaze iminsi humvikana inkuru z'abantu biyambuye ubuzima ariko, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, (RIB) ruvuga ko imibare igaragaza ko mu myaka ibiri ishize, umubare w’abiyahura mu Rwanda wagabanyutseho 2%.
Uru rwego ruvuga ko mu 2019/2020, umubare w’abantu biyahuye mu Rwanda wari 291 mu gihe mu 2020/2021 bari 285.
Prof vincent Sezibera umuhanga mu mitekerereze ya muntu akaba n'umwarimu muri kaminuza, avuga ko abantu bakwiye kubana hafi no kugaragariza abandi urukundo kugira ngo hirindwe agahinda gakabije kaganisha ku kwiyahura.
RBC ivuga ko akenshi abantu bagera ku rwego rwo kwiyahura, hari ibindi bimenyetso by’uburwayi bwo mu mutwe baba bagaragaje ariko ababari iruhande ntibabihe agaciro.
Dr Jean Damascene Iyamuremye umuyobozi w'ishami ry'ubuvuzi bw'indwara zo mu mutwe mu kigo RBC, avuga ko inzego z'ubuvuzi zashyize imbaraga mu bukangurambaga no guhugura abantu ku kwita ku bantu bagaragaza ibimenyetso.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ritangaza ko mu bantu 800 000 bapfa biyahuye buri mwaka, nibura 60 % baba bafite agahinda gakabije, naho 90% baba bafite imwe mu ndwara zo mu mutwe.
Mu Rwanda iperereza ryakozwe na RIB rigaragaza ko 47 % by’abiyahuye hatamenyekanye intandaro yo kwiyambura ubuzima kwabo, mu gihe abiyahuye bitewe n’amakimbirane mu muryango ari 28 %, ababitewe n’uburwayi bwo mu mutwe ni 8 %, ababitewe no kwiheba ni 4 %, amakimbirane akomoka ku butaka ni 3 %, ababitewe n’indwara zidakira ni 3%.
Abiyahuye biturutse ku kubengwa no kubenga bangana na 2 %, ubukene bukabije 2 %, amadeni 2 % naho ababitewe n’igihombo ni 2%.
Tuyisenge Adolphe
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru