Yanditswe Jul, 16 2019 19:13 PM | 11,167 Views
Abasesengura ibirebana n'ubukungu bagaragaza
ko uko imyaka igenda ishira, ibikorerwa mu Rwanda bigira uruhare rukomeye mu
kuzamura ubukungu bw'igihugu kuko hari byinshi byatwaraga amafaranga bitumizwa
hanze kuri ubu byatangiye gukorerwa imbere mu Rwanda.
Hashize hafi imyaka 4 hatangijwe gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda izwi nka Made in Rwanda. Iyi gahunda igamije kongera ingano y'ibyoherezwa hanze no kugabanya ibitumizwayo.
Prof Thomas Kigabo ukuriye Ishami ry'Ubukungu muri Banki Nkuru y'u Rwanda ashimangira ko hatangiye kugaragara inyungu zituruka ku bikorerwa mu Rwanda.
Yagize ati “Iyo dukoze isesengura dusanga ibintu dutumiza mu mahanga muri iyi myaka nka 3 hafi nka 70% ni ibintu bijya muri ‘production’, mu nganda no guteza imbere ubukungu. Bitandukanye no gutumiza ibyo bita consomption; nk'imodoka zitari iza businesi telefone, ibintu bitabyazwa umusaruro. Iyo ibyo tuvana hanze bijya mu kubyazwa umusaruro, tuba twizera ko mu myaka iri imbere ikinyuranyo cy'ibyo twohereza n'ibyo dutumiza bigabanuka kuko ducuruza tukabona amadolari.”
Icyanya cy'inganda mu mugi wa Kigali i Masoro, kuri ubu cyagenewe gukora byinshi bitandukanye bikenerwa ku isoko ry'u Rwanda, ubusanzwe byajyaga bivanwa hanze, bikaba bisobanuye byinshi mu bukungu bw'igihugu nk'uko bamwe babivuga.
Rwigema Muhizi Anselme umukozi ALPHA Cables atanga urugero rw’insinga zakorerwaga mu mahanga, kuri ubu zikaba zikorerwa mu Rwanda.
Yagize ati “Hambere insinga zatumizwaga hanze ariko ziri gukorerwa mu RWanda: ni ikintu cy'agaciro ku gihugu muri rusange. Amafaranga Leta n'abashoramari bajyaga bakoresha mu gutumiza ibintu hanze azaguma mu gihugu cyacu, abantu babone akazi duteze imbere ingo zacu.”
Abasesengura iby'ubukungu basanga umurongo u Rwanda rwihaye wo guteza imbere ibirukorerwamo, ari inzira ikwiye rwanyuzemo kuko hari n'ibindi bihugu byinshi byagize intambwe bitera bidashingiye ubukungu bwabyo ku bitumizwa hanze gusa.
Nyarwaya Shyaka:umuyobozi wungirije muri Pan African Logistics yavuze ko kugira inganda zihagije ari ikintu cy'ingenzi kugira ngo hagabanuke ibitumizwa mu mahanga.
Ati “Kugira ngo ibikorwaremezo bigerweho neza ni
uko tugira inganda zacu tukikorera ibintu byacu bitume ibikorwaremezo
bigerwaho, imihanda yubakwe, inzu,...ariko igihe cyose tugitumiza ibintu mu
mahanga tukabizana, ibicirio bizakomeza kuduhenda ibikorwa remezo ntibigerweho
uko bikwiye.”
Mu ntego Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro cyari cyihaye mu mwaka w'ingengo y'imari ushize mu bijyanye no kwinjiza imisoro, cyarengejeho miliyari 29.6.
Nubwo nta mibare igaragazwa yihariye ku misoro yaturutse ku bikorerwa mu Rwanda, Komiseri wungirije ushinzwe imisoro y'imbere mu gihugu, Kayigi Aimable ashimangira ko hari byinshi bikorwa hagamijwe korohereze abongerera agaciro ibikorerwa imbere mu gihugu.
Yagize ati “Si ukuvuga ko nta bibazo birimo ariko hari n'ibigenda bikemuka. Hari imports zigikomeza kuza kuko hari ibyo tudafite byanze bikunze bigomba gutumizwa hanze, hari n'ibindi bikorerwa mu Rwanda ariko bidahagije ku isoko bigasaba ko ibindi bisigaye bitumizwa; nta mibare mfite ariko imisoro igenda izamuka kandi n'ibikorwe mu Rwanda bifitemo impact.”
<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/NcsPufvwg4g" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>
Ubwo yagaragariza imitwe yombi y'Inteko Ishinga amategeko ibyo u Rwanda rwakoze mu mwaka ushize mu rwego rw'ubucuruzi, Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente yavuze ko Igihugu kigenda gitera intambwe ifasha mu gutera imbera mu bukungu.
Yagize ati “Mu mwaka wa 2018 ugereranyije na 2013, agaciro k'ibyacurujwe mu nganda na serivisi kiyongereye ku kigero gishimishije cya 197%. Urwego rw'inganda kuva 2013-2018 agaciro k'ibyacurujwe mu nganda kiyongereyeho ku kigero cya 76% cyane ko ibikorerwa mu nganda byazamutse kuri 102%.”
Guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda no kwitabira kubikoresha, ni kimwe mu biha agaciro igihugu kandi bikazamura ubukungu bwacyo. Gusa abantu bakunze kugaragaza ko ibiciro by'ibikorerwa mu Rwanda biba biri hejuru ugereranije n'ibiva hanze.
Jean Claude Mutuyeyezu
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru