Yanditswe Aug, 05 2017 21:11 PM | 5,112 Views
Nyuma yuko
Komisiyo y' igihugu y' amatora itangaje by'agateganyo ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika, umukandida wigenga
Philippe Mpayimana ndetse n'umukandida watanzwe n'ishyaka riharanira
Demokarasi Frank Habineza, baratangaza ko bemera ibyavuye mu matora y' umukuru
w' igihugu.
Mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru Frank Habineza umukandida watanzwe n' ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, yatangaje ko yemera ibyavuye mu matora y'umukuru w' igihugu yabaye ku itariki ya 3 n' iya 4 Kanama. Yagize ati, "Ibyatangajwe mu matora ntabwo byadushimishije nkuko twari tubyizeye, ariko kuberako twemera Demokarasi kandi turi abademokrate, turifuza gufelicita, umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, wegukanye intsinzi kandi tumwifuriza ishya n'ihirwe . Ibyavuye mu matora, turabyemera ariko ntago tubyishimiye kuko atari byo twatekerezaga."
Mu kiganiro n'abanyamakuru Frank Habineza kandi wari kumwe n' abo bakorana mw' ishyaka Green Party yashimiye abanyarwanda bose bamutoye, n'abagize uruhare bose kugirango amatora abe mu mutekano. Nyuma y'amatora y'umukuru w' igihugu, Ishyaka Green Party rirateganya kwiyamamaza mu matora y'abagize inteko ishingamategeko.
Frank Habineza yemejwe nk'umukandida w'ishyaka Green Party mu kwezi kwa 3 uyu mwaka. Iri shyaka rikaba rimaze imyaka 4 rikorera mu Rwanda. Ibi kandi biranatangazwa Philippe Mpayimana, yagize ati. "Biragaragara ko amatora uyatsinze ari umuryango RPF na Nyakubahwa Paul Kagame. Ndamushimira cyane kandi ngashima amahitamo y' abanyarwanda. Ndashimira ubutegetsi bw'igihugu kuko baramfashije kugirango kwiyamamaza kugende neza, inzego z'umutekano zaradufashije ku buryo bigaragara rwose ko igihugu cyacu gitekanye, ndetse n' uburyo amatora yateguwe, birimo ubunyamwuga, mbese byagenze neza."
Umukandida wigenga Philippe Mpayimana kandi avuga ko abanyarwanda hirya no hino mu gihugu, batanze ibitekerezo kandi bagatanga amahitamo yabo. Akaba ashimira abamufashije mu gihe cyo kwiyamamaza no mu gihe cy'amatora.
Mpayimana niwe mukandida wigenga witabiriye amatora y'umukuru w'igihugu yabaye muri uyu mwaka wa 2017.
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru