Yanditswe Jun, 14 2022 20:08 PM | 113,766 Views
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko icyiciro cya mbere cy’abimukira baturutse mu gihugu cy’u Bwongereza bagera mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu, ni nyuma yaho ubutabera bw’u Bwongereza butesheje agaciro ubujurire bw’abagerageje kwitambika iyi gahunda.
Mu
rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu nibwo biteganyijwe ko indege ya mbere izanye
abimukira baturutse mu gihugu cy’u Bwongereza igwa ku butaka bw’u Rwanda.
Mu kiganiro n’abanyamakuru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yahaye ikaze abo bimukira abizeza ko u Rwanda rwiteguye kuborohereza kubona aho batura haba mu Rwanda cyangwa ahandi.
Yagize ati "Ejo ubwo indege ya mbere izaba igeze i Kigali, aba mbere bazahagera bazakirwa neza bitabweho, bafashwe gutangira ubuzima hano. Tuzabafasha kuzuza ibyangombwa bisaba ubuhungiro harimo n’ubwunganizi mu by’amategeko n’ubusemuzi, bahabwe aho kuba heza ndetse n’ibindi byangombwa bakeneye. Mu gihe hari uwasaba ubuhungiro hano mu Rwanda ntiyemererwe, azaba agifite amahirwe yo gusaba uburenganzira bwo gutura mu Rwanda mu buryo bukurikije amategeko kandi twakira abaturutse imihanda yose. Bityo rero aba mbere bazahagera bafite ubwisanzure bwo kuhaguma cg kugenda. Nibahitamo kuva mu Rwanda, kuko n’ayo ni amahitamo bafite,tuzabafasha gusubira mu bihugu byabo cg mu bindi byabemerera kubibamo mu buryo bukurikije amategeko. Gusa turizera ko bazishimira kuba mu gihugu cyacu, bagatera ikirenge mu cy’abandi benshi bahagiriye ubuzima bwiza."
Ntabwo umubare w’abimukira u Rwanda rwakira ku ikubitiro watangajwe, gusa Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi MINEMA, Philippe Habinshuti akavuga uko byamera kose igihugu cyiteguye kubakira.
Tariki 14 Mata uyu mwaka nibwo u Rwanda n’u Bwongereza byatangaje ko byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu gushakira umuti ikibazo cy’abimukira, amasezerano ajyana no guteza imbere ubukungu.
Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo ashimangira ko u Rwanda rutewe ishema n’ubu bufatanye bugamije gushakira umuti ikibazo cy’ingutu nk’iki kimaze kuba agatereranzamba ku Isi.
"Hari ikibazo cy’ubusumbane bukabije ku Isi mu bijyanye n’amahirwe yo kwiteza imbere. Niyo mpamvu urubyiruko rufata icyemezo cyo kwishora mu ngendo zishyira ubuzima bwabo mu kaga rugiye gushaka imibereho. Afurika ntabwo ari umugabane w’ibibazo gusa nkuko ikunda kugaragazwa n’itangazamakuru, ahubwo ni n’ahantu haboneka ibisubizo. Twishimiye kuba mu batanga ibisubizo muri gahunda nshya igamije gukemura ikibazo cy’ingutu."
Binyuze mu masezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, mu gihe kigera ku myaka itanu u Rwanda rwemeye kwakira abimukira binjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuva uyu mwaka wa 2022 watangira.
Divin Uwayo
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru