Yanditswe Nov, 19 2020 22:07 PM | 115,084 Views
Icyiciro cya 4 cy'impunzi n'abimukira bagera kuri 79 baturutse muri Libiya bageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane. Biganjemo abagore n'abana ndetse n'abasore n'inkumi ubona ko bakiri bato.
Ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe bakiriwe n'itsinda ry'abakozi ba Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi ndetse n'ab'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Mpunzi.
Hubahirizwaga ingamba zigamije kurinda abantu COVID19 ndetse aba uko ari 79 barahita bashyirwa ahabugenewe bapimwe, mbere yo guhuzwa n'abandi. Nyuma yo kubona ibisubizo bazajyanwa mu Nkambi y'Agateganyo ya Gashora.
U Rwanda rumaze kwakira abagera kuri 376, abakiri mu Rwanda ni 186, abagera ku 121 bamaze kubona ibihugu bibakira birimo Suede yakiriye 98 na Canada yakiriye 23.
Paul RUTIKANGA
AMAFOTO: Bienvenue MBARUSHIMANA
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru