AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Icyerekezo 2020: Urwego rw’abikorera, inkingi mwikorezi yazamuye ubukungu bw’u Rwanda

Yanditswe Dec, 16 2019 08:21 AM | 2,209 Views



Uruhare rw’abikorera mu bukungu bw’ u Rwanda rumaze gufata intera ishimishije mu myaka hafi makumyabiri ishize hashyizweho icyerekezo 2020.

Kwiyongera kw’ishoramari ry’imbere mu gihugu n’iriturutse hanze byatumye umusaruro mbumbe w’ibikorerwa mu Rwanda uzamuka.Abashoramari bavuga ko Leta yagiye ibubakira ibikorwa remezo ndetse ryatumye bagira icyizere mu gushora imari mu nzego zinyuranye.

Ufaco and Vlisco ni uruganda rutunganya imyambaro rumaze imyaka hafi ibiri rutangiye gukora aho rukoresha Abanyarwanda bagera muri 300. Rufite ubushobozi bwo gukora imyenda itandukanye igera mu bihumbi 8 ku munsi.

Kimwe n' uruganda Speranza rukora inzoga, bakorera mu cyanya cyahariwe inganda mu Mujyi wa Kigali kandi ni inganda z'Abanyarwanda na rwo rukoresha abakozi barenga 180, aho kimwe no muri Ufaco & Vlisco higangemo urubyiruko n'abagore.

Hitimana Saidi, Umuyobozi Mukuru wa Ufaco& Vlisco NL Ltd yagize ati "Kureba icyasimbura imyenda ya caguwa, kikanasimbura n'imyenda iva hanze yuzuye idutwara amadevize, twagombye kuyasevinga imbere mu gihugu. Icyo cyari icyuho, twaje dusa nk'aho tugiye gufatanya n'abandi bashoramari, n'abandi bikoreraga kugira ngo tuzibe icyo cyuho cyari imbere mu gihugu."

Na ho Amon Mugume, ushinzwe ubucuruzi muri Speranza Group Ltd ati "Icyatumye dushaka gushora imari muri ibi byose, twagumye tubona ibintu byinshi biva hanze, ibikorwa byinshi biva hanze biva mu bihugu by'abaturanyi, biva mu bihugu by' i Burayi cyane cyane, turareba dusanga kandi bifite koko isoko mu Rwanda, turavuga tuti kubera iki twebwe tudashobora gutangira business nk' iyi ngiyi, noneho Abanyarwanda bakabibonera hafi."

Jean Malic Kalima we yatangiriye ishoramari mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu 2006, nyuma aza kwinjira muri serivisi z' ubuvuzi aho na we yabonaga yatanga umusanzu mu kugabanya icyuho cyarimo.

Yagize ati "Urabizi ko atari mu mavuriro ya Leta, aho ugenda mu mavuriro manini, ni ho usanga ibyo byose, ariko kujya mu mavuriro mato, wasangaga hakirimo icyo kibazo, urajya aha ngaha, bakakoherereza hariya gushaka umuspesialiste, ariko jyewe icyo natekerezaga ni ukugira cya kindi bita all in one; ubonye muganga, ugiye muri laboratory, ugiye muri imaging, yewe wanasohoka umaze kubona ordonance ukabona n' umuti. Icyo cyuho murabizi ko cyari gihari kandi ntabwo kiranarangira tuvugishije ukuri, haracyakenewe ishoramari mu buvuzi."

Inkingi ya 3 y'icyerekezo 2020, iteganya kubaka ubukungu bw' igihugu buyobowe n' urwego rw' abikorera.

N’ubwo aha ishoramari ritaziguye rikomoka hanze y'igihugu rigomba kureshywa, abashoramari b'imbere mu gihugu bafatwa nk' ingenzi mu iterambere ry'uru rwego, aho Leta irekura inshingano z'ubucuruzi bwa serivisi n'ibicuruzwa bindi byakorwa neza n' abikorera ahubwo ikibanda mu kububakira ibikorwa remezo na politiki yorohereza abashoramari.

Intego kandi ni ukongera ibyo u Rwanda rucuruza hanze y'imipaka ndetse Abanyarwanda bashishikarizwa gukunda no gukoresha ibikorerwa mu gihugu.

Amon Mugume ati "Twebwe intego yacu ni ukubanza guhaza Abanyarwanda. Abanyarwanda nibamara kubyiyumvamo bose, noneho tubone ku-exportinga hanze, ubu dufite nk' ibihugu dukorana na byo."

Na ho Hitimana Saidi ati "Tugeze heza aho dushobora kumva ko twakwambara ibintu twikoreye, ikindi gikomeye cyane kinazamura ubukungu bw' igihugu, ibintu mwabonye ntabwo tubicuruza hano imbere mu gihugu, tubicuruza bijya no hanze, i Burayi. Mbere twari dufite amasoko muri Amerika ariko hari imbogamizi zikirimo, dufite ariko amasoko i Burayi, ibintu bijya i Burayi."

Iterambere ry’inganda ndetse n’umusaruro utangiye kugaragarira buri wese byose bikubiye mu ntego igihugu cyihaye cyo kwishakamo ibisubizo kandi byihuse.

Icyerekezo 2020 cyavuguruwe muri 2012. Ibi byazanye impinduka zatijwe umurindi ahanini n'ubukangurambaga buzwi nka Made in Rwanda, kuko mu gihe hagati ya 2011 na 2014, agaciro k'ibikorerwa mu Rwanda katigeze gatirimuka kuri miliyari z'amafranga y' u Rwanda 323, ariko uhereye muri 2015 ibikorerwa mu Rwanda byazamutse ku mpuzandengo ya 17 mu myaka itatu yakurikiye.

Mu gihe inganda nyinshi zaba iz'Abanyarwanda ndetse  n'iz’abanyamahanga nyinshi zije mu myaka ya vuba, iyo usubije amaso inyuma, ubona ko umubare munini w'inganda zikomeye zavuye kuri 79 hagati a' 1962 na 1993 zikagera kuri 349 muri 2019, aho bene izi nganda 270 zavutse hagati ya 1995 na 2019.

Kuri iyi ngingo Jean Malic Kalima yagize ati "Habayemo kubaka mu Munyarwanda yewe n'umunyamahanga icyizere ku buyobozi; ubuyobozi bwatugaragarije intumbero nziza (Vision), bituma abantu bagirira ubuyobozi icyizere, ku buryo umuntu ufite ifaranga aho kugira ngo aribike, murabizi ko abenshi wabonaga ifaranga ukaribika, ariko ubu uraribona ugashora kubera ko ufite icyizere ku buyobozi."

Imibare irivugira

Nk'uko bigaragazwa n'imibare y’urwego rw’abikorera mu Rwanda kimwe n' inzego zishinzwe ibarurisha mibare mu gihugu, uru rwego, ruza ku isonga mu gutanga akazi aho rukoresha abagera mu 409,503, muri bo 401,808 ni Abanyarwanda ugereranyije na Leta ikoresha abakozi 78, 168, muri bo 77,226 bakaba Abanyarwanda na ho urwego rw'ubufatanye hagati ya Leta n'abikorera rugatanga akazi ku bantu 56,716, aho 56,332 ari Abanyarwanda.

Muri gahunda ya Leta y' imyaka 7 uhereye muri 2017 kugera 2024 harimo guhanga imirimo 200,000 buri mwaka ku ntego yo kugera ku mirimo miliyoni 1 n' ibihumbi 500 muri iki gihe aho hagati ya 2017-2018 hahanzwe imirimo 166,000 idashingiye ku buhinzi nkuko bigaragazwa muri iyi gahunda y' iterambere. Ibi bivuze ko abikorera bitezweho umusanzu ukomeye aho abakora muri uru rwego babitangaho ubuhamya.

Hakizimana Arthur

"Ibi bintu twabyigiye hano, abenshi ni leta yashyizeho, iriya NEP kora wigire, iradutreninga, bageraho baduha n' amacertificates, tugeraho tubona n' akazi ubu tukaba turi abantu nibura dufite ikintu tumaze kugeraho"

Nyirarukundo Vanessa

"Biradufasha cyane, bikaturinda kwicara imbere y'ababyeyi kuko urabona abantu biganjemo hano ni urubyiruko, cyane ko dushimira na Perezida wa Repubulika wadufashije akaduha ijambo, umubare munini ubona hano ukaba ari igitsina gore cyane."

Biturutse ku ruhare rw’ ishoramari ry’ abikorera na politiki za Leta zitandukanye zijyana n’ icyerekezo 2020, umusaruro mbumbe w’ ibikorerwa mu Rwanda (GDP) wavuye ku mafaranga y'u Rwanda  216.17 mu mwaka w’2000 ugera kuri  miliyari 8,189 mu mwaka wa 2018. Na ho wagabanya aya mafranga kuri buri muturage ugasanga byaravuye ku madolari ya Amerika 225 akagera kuri 787 muri 2018.

Intego mu mavugurura y'iki cyerekezo ni ukugera ku madolari ya Amerika 1,240 mu gihe mbere iyi ntego yari amadolari 900 mu 2000. Ikinyuranyo hagati y’ ibyoherezwa mu mahanga n’ibitumizwayo gihagaze ku madolari ya Amerika miliyoni 767.92 mu gihembwe cya mbere cya 2019. 

N'ubwo ibimaze kugerwaho bitanga ishusho ishimishije n'icyizere cy'uko abikorera bazarushaho kuyobora ubukungu bw' igihugu, abashoramari bo basanga hakiri ibikeneye kurushaho kunozwa.

Nathan Mugume, ushinzwe ubucuruzi muri Speranza Group ati "Nka spirit, amacupa, imifuniko, amalebo cyangwa se tiketi, byose biva hanze, hari ibiva mu Buhinde, hari ibiva Nairobi, murabyumva namwe, turacyafite ikibazo cy' ibikoresho by' ibanze kuko ibyinshi ntabwo bikorerwa hano mu Rwanda. Hari imbogamizi na none y' imisoro, imisoro imanitse kandi ku byakorewe mu Rwanda."

Na ho Jean Malic Kalima avuga ko inyungu ku nguzanyo ari ikibazo kigohangayikishije.

Ati "Bank Interests zikiri hejuru, ikindi washaka gukora ishoramari riri hejuru cyane, bakagusaba ingwate, ari yo guarantee, guarantee ku bantu bacyiyubaka ntabwo byoroshye, ariko Leta yakomeje gushyiraho ibigo bitanga ingwate"

Hitimana we asanga hari abatarumva agaciro k’ibikorerwa mu Rwanda.

Ati "Haracyarimo imyumvire y'abantu, ntabwo ari benshi cyane, ko bumva ibintu bikorewe hano kuri bo biba bimeze nk' ibisuzuguritse, akumva niba nzanye ishati nk' iyi, yayigereranya n'ishati avanye i Burayi, kandi igitambaro cyarikoze ni kimwe, imashini yayikoze ni imwe, ariko akumva ataraha agaciro ibikorerwa iwabo."

Kuri ubu u Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri muri Afrika mu korohereza abashoramari, rukaza mu bihugu by mbere ku isi mu kubahiriza ihame ry' uburinganire ndetse hakaba hamwe mu hantu hatekanye kurusha ahandi ku isi. mu gihe hasigaye igihe kitageze k’ukwezi ngo u Rwanda rw’injire mu mwaka w' 2020, hari byinshi byakozwe ku bipimo bitandukanye, ndetse uruhare rw' abikorera mu kuyobora ubukungu bw' igihugu ruragaragarira mu nzego zose. Gusa haba ku bikorera ubwabo ndetse na Leta, uyu ni undi mwanya wo kwisuzuma hafatwa ingamba zisumbuye ziganisha mu byerekezo 2030 na 2050.

Inkuru mu mashusho


Paschal BUHURA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage