AGEZWEHO

  • Minisitiri Musabyimana yijeje ubuvugizi mu ikorwa ry'umuhanda Bugarama-Bweyeye – Soma inkuru...
  • Rusizi: Abarokotse Jenoside bagaragaje ko nta Mututsi wari wemerewe guhinga umuceri mu Bugarama – Soma inkuru...

Ibyumba by'amashuri bisaga 60 mu Karere ka Nyamasheke byatawe na rwiyemezamirimo

Yanditswe Jun, 10 2021 14:33 PM | 50,721 Views



Abatuye akarere ka Nyamahasheke baravuga ko hari ibyumba by'amashuri bisaga 60, byatawe na rwiyemezamirimo wabyubakaga abisiga bituzuye.

Ni ibyumba biri mu mirenge itandukanye nka Kanjongo, Bushekeri, Rangiro na Cyato.

Hamwe ngo byatangiye gusenyuka ahandi abanyeshuri babyigiramo bituzuye.

Nko ku ishuri ribanza rya Ngoma mu Murenge wa Bushekeri, ibyo byumba uko ari bitandatu byarangiritse bikomeye, bimwe sima isize hasi yararimbaguritse ishiramo, isuku yabyo iragoye kubera ko bishaje n'ibindi bibazo byinshi bihagaragara.

Aha kuri iri shuri kandi uwo rwiyemezamirimo yanataye ubwiherero butandatu butuzuye none bwarasenyutse.

Ni ikibazo Umuyobozi  w'Akarere ka Nyamasheke Mukamasabo Appolonie aherutse kugeza kuri Ministri w'Ubutegetsi bw'Igihugu nka kimwe mu bibazo bikomeye.

Mukamasabo yavuze ko  uwo rwiyemezamirimo yari yarahawe ako kazi na minisiteri y’Uburezi.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu