AGEZWEHO

  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Ni igikorwa kigayitse ku Bufaransa- Amb. Anfré avuga ku bakozi babo bishwe muri Jenoside – Soma inkuru...

"Ibyo byose ndegwa ntacyo nshaka kubivugaho" Ladislas NTAGANZWA

Yanditswe Apr, 04 2016 12:53 PM | 7,265 Views



Kuri uyu wa 1 Ladislas Ntaganzwa nibwo yitabye urukiko rw'ibanze rwa Nyarugunga, kugira ngo atangire kuburana ku byaha akekwaho birebana na jenoside. Uyu mugabo aherutse koherezwa na Leta ya Kongo Kinshasa ngo aburanishwe n'u Rwanda nyuma yo gutabwa muri yombi kuko yashakishwaga n'ubutabera mpuzamahanga.

Ahagana saa yine n'igice nibwo yageze ku rukiko rw'ibanze rwa Nyarugunga aho yitabye ari kumwe n'umwunganizi we mu by'amategeko.

Ntaganzwa Ladislas yasomewe ibyaha akurikiranyweho ari byo icyaha cya jenoside, gushishikariza abandi gukora jenoside, ubwicanyi, kurimbura imbaga no gusambanya ku gahato. Ibyaha yakoze mu mwaka w'1994 ubwo yari burugumestiri wa komini Nyakizu mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare.

Muri ibi byaha byose aregwa yavuze ko yifashe. Mu nteruro imwe gusa yagize ati: "ibyo byose ndegwa ntacyo nshaka kubivugaho". Ladislas Ntaganzwa waburanaga ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo ubushinjacyaha bwasabye ko yafungwa iminsi 30. Urukiko rwavuze ko ruzatangaza umwanzuro kuri ubu busabe ku itariki 06 z'uku kwezi kwa 4.

Ku itariki 20 z'ukwezi gushize ni bwo Loni yashyikirije u Rwanda uyu mugabo ukekwa kuba yarakoreye ibyaha bya genocide mu ntara y'amajyepfo, mu cyahoze ari komini Nyakizu yanabereye burugumesitiri kuva mu 1993 kugeza ahunze.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura