Yanditswe Apr, 04 2016 12:53 PM | 7,265 Views
Kuri uyu wa 1 Ladislas Ntaganzwa nibwo yitabye urukiko
rw'ibanze rwa Nyarugunga, kugira ngo atangire kuburana ku byaha akekwaho
birebana na jenoside. Uyu mugabo aherutse koherezwa na Leta ya Kongo Kinshasa
ngo aburanishwe n'u Rwanda nyuma yo gutabwa muri yombi kuko yashakishwaga
n'ubutabera mpuzamahanga.
Ahagana saa yine n'igice nibwo yageze ku rukiko rw'ibanze rwa Nyarugunga aho yitabye ari kumwe n'umwunganizi we mu by'amategeko.
Ntaganzwa Ladislas yasomewe ibyaha akurikiranyweho ari byo icyaha cya jenoside, gushishikariza abandi gukora jenoside, ubwicanyi, kurimbura imbaga no gusambanya ku gahato. Ibyaha yakoze mu mwaka w'1994 ubwo yari burugumestiri wa komini Nyakizu mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare.
Muri ibi byaha byose aregwa yavuze ko yifashe. Mu nteruro imwe gusa yagize ati: "ibyo byose ndegwa ntacyo nshaka kubivugaho". Ladislas Ntaganzwa waburanaga ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo ubushinjacyaha bwasabye ko yafungwa iminsi 30. Urukiko rwavuze ko ruzatangaza umwanzuro kuri ubu busabe ku itariki 06 z'uku kwezi kwa 4.
Ku itariki 20 z'ukwezi gushize ni bwo Loni yashyikirije u Rwanda uyu mugabo ukekwa kuba yarakoreye ibyaha bya genocide mu ntara y'amajyepfo, mu cyahoze ari komini Nyakizu yanabereye burugumesitiri kuva mu 1993 kugeza ahunze.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru