AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Ibyo bamwe bifuza ko byakosorwa muri manda itaha y'abayobozi b'inzego z'ibanze

Yanditswe Jan, 29 2021 21:21 PM | 54,806 Views



Abayobozi b’uturere 12 muri 27 batangiranye na  manda ni bo bakiri mu myanya yabo mu gihe abari abayobozi b’uturere two  mu Mujyi wa Kigali bakuweho n’amavugura yatumye utu turere dusigara tudafite ubuzima gatozi.

Ni mugihe abaturage muri rusange abaturage bashima umusanzu w’inzego z’ibanze mu iterambere ryabo.

Inzego z’ibanze zifite uruhare rukomeye mu gushimangira gahunda ya Leta yo kwegereza ubuyobozi abaturage no kubafasha kugira uruhare mu iterambere.

Mu myaka itanu ishize abayobozi b’inzego z’ibanze bagize uruhare rugaragara mu kuba ikiraro gihuza inzego nkuru z’igihugu n’abaturage.Iyi manda y’abayobozi b’inzego z’ibanze ni yo yateguwemo amatora y’umukuru w’igihugu ya 2017 kandi irangirana na gahunda y’icyerekezo 2020 mbere y’uko hatangira icyerekezo 2050.

Guhindura imibereho y’abaturage ni yo yari ntero y’inzego z’ibanze nkuko bikubiye muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7. Ibikorwa  remezo by’imibereho myiza n’ubukungu byongerewemo imbaraga kandi isuzuma ry’imigo rishingira ku mpinduka ku buzima bw’abaturage.

Muri rusange abaturage bashima akazi kakozwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze.

Munyakinani Vincent wo mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi yagize ati "Ku kagali mbona kuri njye hakwiye undi mukozi nka babiri byaba ari byiza, na ho ku mudugudu usanga hakora mutekano na mudugudu gusa mbona bakora neza rwose."

Nshimiyimana Radjab we ati "Abo mu nzego z'ibanze tuzatora bazadufashe bakore ikintu cyo gukangurira abana kwiga njyewe mbona ikibazo ariho kiri rwose, bakareba uko n'abatiga basubira mu ishuri tukagira iterambere ariko n'abana bakagira uburere bwiza."

Bwanacye Fridaus na we utuye muri aka karere ati "Mbona abo tuzatora bakagombye gushakisha abana batiga kuko barahari batiga rwose, hano barahari batajya biga birirwa birukanka kandi ni ikibazo pe mbona ntacyo abariho babikoraho."

Kubazwa inshingano byatumye bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bava mu myanya yabo.

Abayobozi b’uturere 12 beguye kuri iyo myanya kuri 27 batangiranye n’iyi manda mu gihe abayoboraga uturere 3 tw’umujyi wa Kigali bavuye kuri iyi myanya nyuma y’uko utu turere twambuwe ubuzima gatozi.

Uretse abayobozi b’uturere hari abandi bayobozi nk’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’utugari birukanye ku mirimo yabo nyuma yo kugaragara mu bikorwa by’urukozasoni nko gukubita abaturage no kunyereza ibyari bibagenewe.

Ubwo hasinywaga imihiyo  ya 2020,  Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakomoje ku mpamvu imihigo itari yasinywe mu mwaka wabanje.

Yagize ati "Imihigo y’ubushinze icyatumye tuyihagarika ni uko mwari mwayihinduye nk'ibyo navugaga. Iragenda ihinduka ibintu umuntu yivugira uko ashatse, yikorera ibyo ashatse abaje kubaha amanota ntibamenye n'icyo bayibahera, ubushize bagiye kuntumira ngo nze ndabahakanira ndavuga nti mugende mubikore mwebwe, ariko sinzajya nza mu mihigo ngo abantu babeshye  barabeshye namwe mwaremeye barababeshya, bisigara ari umugenzo tudafite icyo dukuramo, ariko ni byiza ko hari ibyakosowe ariko hari nibindi bigikeneye gukosorwa mushyiremo imbaraga you should hold this people accountable, ngira ngo n'abaminisitiri barabyumva."

Ubukana bw’icyorezo cya COVID19 bwatumye hashyirwaho itegeko rishobora gutuma manda y’abayobozi b’inzego z’ibanze yongerwa.Iryo tegeko riherutse gutorwa n’inteko ishinga amategeko riteganya ko Minisiteri  y’Ubutegetsi bw’Igihugu ari yo izashyiraho  iteka risobanura uko bizashyirwa mu bikorwa.

Hagati aho,abahanga mu miyoborere basanga hari ibikwiye gushyirwamo imbaraga mu nzego z'ibanze

Eric Mahoro ni inararibonye mu miyoborere akaba n’umushakashatsi mu muryango Never Again aha asobanura ibyakorwa ashingiye ku bushakashatsi bw'uyu muryango bwo mu mwaka 2019. 

Yagize ati "Ubushakashatsi twakoze bwerekanye ko nka njyanama ifite ibibazo twasanze ifite ubushobozi buke bwo kugenzura nyobozi, ndetse n'uburyo itoranywa birimo ikibazo usanga ari abantu n'ubundi bafite imirimo mu karere ku buryo nyobozi iba ikibafiteho ububasha ku buryo kuyigenzura bigorana."

Yunzemo ati "Ikindi kibazo usanga mu karere hakirimo ikibazo cy’imishinga myinshi ibazwa akarere nyamara ingengo y’imari itabafasha kurangiza neza iyo mishanga kuko amafranga aturuka muri ministeri runaka na yo yagenewe budget. Ikindi kibazo twabonye ni ubushobozi buke bwa bariya bayobozi mu nzego z'ibanze cyane cyane ku bijyanye no gusobanukirwa inshingano zabo, ku buryo n'abaturage iyo babajije cyane barakara ukagira ngo ni ibintu bibatunguye. Turasaba ko inzego z'ibanze zakongererwa ubumenyi nkaba tugiye gutora.  Uzi ko hari abo twasanze batumva gahunda za Leta kandi ni ikintu gituma abaturage batabizera."

Mu gihe icyorezo cya COVID19 cyatanga agahenge amatora y’inzego z’ibanze akaba ,abagize iyi manda baba bategerejweho akazi gakomeye ko gufasha Guverinoma kugera ku byo yemereye abaturage muri gahunda izarangira muri 2024 ari na bwo hazaba amatora y’Umukuru w’Igihugu.


Fiston Felix Habineza



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura