AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Ibyishimo by'urubyiruko rurimo kubakirwa ibibuga by'imikino

Yanditswe May, 28 2022 21:50 PM | 61,635 Views



Urubyiruko rwubakiwe ibikorwa remezo birufasha muri siporo ruratangaza ko rwiteguye kubyaza amahirwe rubonye rugaragaza impano rufite ku ruhando mpuzamahanga.

Ibi urubyiruko rwabivuze nyuma yuko inzego zitandukanye zikoreye urugendo ahubakwa ibikorwa remezo bya siporo mu karere ka Gasabo bizazamura impano zabakiri bato.

Abana bari hagati y'imyaka 12 na 15 nibo dusanze bitoza gukina umukino wa Basketball, aha ki Kimironko mu Kagari ka Bibare umudugudu w'Ingenzi.  Bafite ishyaka n'umurava kugira ngo bamenye uyu mukino kuko ushobora kuba ipfundo ry'iterambere ryabo ejo hazaza.

Aho barimo kwitoreza ni ku kibuga gishaje kandi kitajyanye n'igihe ariko iruhande rw'aho bakinira harimo kubakwa ikindi kibuga cya Basket kizaba cyujuje ibisabwa igihe kizaba kimaze kurangira neza. Ni ikibuga cyubatswe na Minisiteri ya Siporo ku bufutanye n'umuryango Imbuto Foundation na Basketball Africa League (BAL).

Ni igikorwa remezo abaturage bavuga ko bishimiye kandi bazagira uruhare mu kugisigasira.

Iki kibuga kirimo kubakwa ni kimwe mu bibuga birimo kubakwa hirya no hino mu gihugu muri politike  y'igihugu yo guteza imbere impano z'abakiri bato binyuze muri siporo nk'uko Minisitiri wa Siporo Munyangaju Mimosa Aurore abivuga.

Ati "Ikigambiriwe ni uko aho abantu batuye bagomba kwishyira hamwe bakareba uburyo bashyiraho ibikorwa remezo kugira ngo abana bacu babone aho bakinira cyane cyane igihe abana batari mu mashuri baba bari mu muryango tukabashakira aho bidagadurira aho bashora gukinira n'impano zabo zikaba zahazamukira."

Ikibuga cya Basketball kiri ku Kimironko kiri mu mushinga mugari w'ibibuga by'imikino bizaza byiyongera kuri iki kibuga.

Minisitiri Munyangaju yakomje agira ati "Hano turi ntabwo ari umukino umwe twashyizeho imikono myinshi harimo umukono wa basket hariya hirya dufite umukino wa tennis dufite na football izajyamo, icyo turimo gukora ni ugushaka abandi bafatanyabikowa binyuze muri za federation kugira ngo na bo bashobore kuba baza tunyuze nko muri FERWAFA na bo turimo gukorana ibiganiro kugira ngo tubone undi mufatanyabikorwa kugira ngo umwana wese uzaza hano azibone mu mikino myinshi itandukanye."

Umuyobozi Mukuru wungirije w'Umuryango Imbuto Foundation Umutesi Geraldine avuga ko muri gahunda z'uyu muryango harimo no guteza imbere impano z'abakiri bato.

Ati "Nka Imbuto Foundation dufite gahunda zishyira urubyiruko imbere ndetse tukanubaka ubushobozi bwabo muri iyo gahunda rero harimo no kureba impano zabo, yaba iza siporo, izo gushushanya, zaba izo kudoda, kuririmba zose tukanagira n'interuro ihamagarira urubyiruko tuvuga ngo agura impano yawe atari ukuririmba gusa ahubwo agura impano yawe ahantu hose wumva uyifite. Aha hantu ni ahantu hazadufasha kugira ngo tumenye impano ziri mu rubyiruko tuziteze imbere kandi nabo bibahe gutera imbere ikindi ntabwo ari urubyiruko gusa muri community haba harimo n'abakuze muri iki gihe mubona ko guteza imbere siporo biradufasha kurwanya indwara zitandura."

Perezida wa BAL Amadou Gallo avuga ko kubaka ibibuga by'imikino ya Basket bitanga icyizere cyo kurera impano z'abakiri bato ibi bikaba biri mu ntego za BAL akaba ari na yo mpamvu BAL yateye inkunga uyu musinga.

Yagize ati "Zimwe mu mpamvu zacu z'ingenzi mu kwagura umukino wa basket ku mugabane ni ugutuma abana babona ibibafasha kugira ngo bawukine, kubona igikorwa remezo nk'iki birabatera umwete wo gukora siporo ahantu heza bige umukino bige indangagaciro zawo bizabafasha kuba abantu bafite umumaro aho batuye.Icyo tugomba gukora hano usibye iki gikorwa remezo gihari tugomba kugira uruhare mu guhura abatoza b'uyu mukino bazakurikirana uyu mushinga , ibi ni bimwe mu byo BAL ishaka gukora aho tujya hose dushaka gusiga amateka y'igihe kirekire kandi nta mateka arenze ibikorwa remezo nk'ibi bafasha abakiri bato gukina uyu mukino bagakura biga indangagaciro zawo."

Ibibuga by'imikino birimo kubakwa nibirangira abana bazajya babyitorezaho banabikinireho ku buntu mu gihe abakuru bazajya bishyura, ni ibibuga bizajya bigenzurwa n'ishyirahamwe ry'umukino wa Basket mu Rwanda(FERWABA)

KWIZERA John Patrick



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama