Yanditswe Jun, 04 2020 14:33 PM | 41,599 Views
Imihanda y'Umujyi wa Kigali yongeye kugaragaramo moto zitwaye abagenzi. Nni nyuma y'amezi arenga abiri n'igice moto zihagaritswe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID 19.
Seminega Philbert amaze imyaka irenga 10 atunzwe no gukata moto mu mihanda ya Kigali amafaranga akuyemo agatunga umuryango we. Covid - 19 yasanze Seminega ufite umuryango w'abantu 8 bakodesha mu nzu nto yishyura ibihumbi 25 ku kwezi, nyir'inzu yendaga kuyimusohoramo.
Kuri we icyemezo cy'igaruka rya moto ngo ni inkuru ishimishije. Mu masaa saba yari amaze gukorera amafaranga 5500 kuva saa moya z'igitondo ubwo yinjiraga mu muhanda.
Yagize ati ''Akanyama ni nko mu minsi nk'ibiri kuko byo ni ngombwa hari icyo umuntu yari yaribagiwe kurya ariko akanyama ni mu minsi ibiri narabibasezeranyije.''
Iyi nkuru y'igaruka rya moto kandi yakiranywe yombi n'abazifashisha mu bikorwa byabo bya buri munsi.
Nyabyenda Jean de Dieu yagize ati ''Mu minota yo kugenda nari nateguye ubwo yose nayishyize kuri gahunda kandi byose biracamo neza ubwo ndumva akazi kanjye kari bugende neza kandi moto ziri kudufasha cyane.''
Na ho Mugabo Aimable ati ''Aho twagendaga ku murongo n'imodoka tugatinda ubu ntabwo tugitinda, hahandi twagendaga mu muhanda mubi imodoka zitajyagamo moto ziremera zikadutwara.''
Icyakora hari amabwiriza bahawe bakwiye kubahiriza mu rwego rwo gukomeza guhangana na Covid19 muri yo harimo ko nta mugenzi bemerewe gutwara adafite agatambaro abanza kwambara mbere y'ingofero izwi nka 'casque'. Abarenze kuri aya mabwiriza bafatwaga bagahanwa icyakora ngo babonye isomo.
Mu bindi basabwa kubahiriza kandi, harimo kwifashisha ikoranabuhanga badahanahana amafaranga mu ntoki, Ndizeye Pascal uyobora ikigo Pascal Technology gishinzwe gutanga ikoranabuhanga mu bamotari arasobanura uko iri koranabuhanga rihagaze magingo aya mu bakora uyu mwuga dore ko abarenga ibihumbi 9 bamaze kuryitabira.
Ati ''Ibyo turi kubona ni uko abantu benshi bagikoresha amafaranga ariko n’uburyo bwa cashless bari kugenda babwitabira nko kugeza aka kanya ubwo tuvugana tumaze kwakira ibihumbi 25 bishyuye kuri mobile money yose hamwe twabonye miliyoni zirenga 5 kuva mu gitondo ubwo ni nk'amasaha atandatu yonyine.''
Ubuyobozi bw'impuzamahuriro y'abatwara moto mu Rwanda buvuga ko kugeza ubu mu Rwanda abamotari ari ibihumbi 45 muri bo ibihumbi 26 bakorera mu Mujyi wa Kigali, ku munsi umumotari ashobora kwinjiza nibura amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 12.
Paul RUTIKANGA
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru