AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...
  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...

Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri yo kuri uyu wa Gatatu

Yanditswe Nov, 12 2020 06:39 AM | 98,125 Views



Ku wa Gatatu, tariki ya 11 Ugushyingo 2020, Inama y'Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul KAGAME.

1. Inama y'Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’lnama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 27 Ukwakira 2020.

2. Inama y'Abaminisitiri yongeye gusuzuma ingamba zafashwe zo gukumira ikwirakwira ry'Icyorezo cya COVID-19.

Yemeje ko ingamba zisanzweho zizakomeza gukurikizwa, harimo kuba ingendo zibujijwe guhera saa yine z'ijoro (10:00 PM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 am).

Izi ngamba zizongera kuvugururwa nyuma y'iminsi 15 hashingiwe ku isesengura ry'Inzego z'Ubuzima.

Abaturage barongera kwibutswa ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 harimo: gusiga intera hagati y'umuntu n'undi, kwambara agapfukamunwa no gukaraba intoki. Abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano.

3. Inama y'Abaminisitiri yemeje amasezerano hagati ya Guverinoma y'u Rwanda n'imiryango mpuzamahanga yo kugira ikicaro cyayo mu Rwanda.

 Iyo miryango ni iyi ikurikira :

Pan-African Farmers Organization.

World Vision International.

Ikigega gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa hanze muri Afurika/Fund for Export Development in Africa (FEDA)

 Youthconnekt Africa Hub and Fund.

4. Inama y'Abaminisitiri yemeje umushinga w'itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y'Inguzanyo hagati ya Repubulika y'u Rwanda n'Ikigega cy'Iterambere Mpuzamahanga cy'Umuryango OPEC, yerekeranye n'inguzanyo ingana na miliyoni cumi n'eshanu z'Amadolari y'Abanyamerika (15.000.000 USD) agenewe umushinga wo gushyiraho Ikigega cyo kuzahura ubukungu bwazahajwe na COVID-19, yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda, ku wa 05 Ugushyingo 2020.

5. Inama y'Abaminisitiri yemeje:

• Amasezerano hagati ya Guverinoma yu Rwanda, Wood Foundation Africa na Unilever Tea Rwanda Limited yo kwagura (ikiciro cya 2) ibikorwa byo guteza imbere icyayi mu Karere ka Nyaruguru.

• Umushinga Kigali Financial Towers Project uzashyirwa mu bikorwa na Sosiyete EH Venture Capital Rwanda.

6. Inama y'Abaminisitiri yemeje amateka akurikira:

• Iteka rya Perezida ryerekeye imipaka (border posts) na komite ikurikirana imikorere yayo.

• Iteka rya Perezida ryemeza ko u Rwanda ruba kimwe mu bihugu bihuriye ku masezerano yerekeye imenyekanisha (notification) mu gihe habaye impanuka ya nikeleyeri, yemerejwe i Vienna, ku wa 26 Nzeri 1986.

• Iteka rya Perezida ryemeza burundu amasezerano ahindura amasezerano yo kurinda ibikoresho bya nikeleyeri, yemerejwe i Vienna, ku wa 08 Nyakanga 2005.

• Iteka rya Perezida ryemeza ko u Rwanda ruba kimwe mu bihugu bihuriye ku masezerano yerekeye kwirinda ingaruka z'imyanda y'ibicanwa bya nikeleyeri no kwirinda ingaruka z'imyanda yifitemo imirasire yangiza, yemerejwe i Vienna, ku wa 05 Nzeri 1997.

• Iteka rya Minisitiri rigenga ubworozi bwo mu mazi n'uburobyi.

7. Inama y'Abaminisitiri yagejejweho raporo y'ibimaze kugerwaho n'ishami ryo mu Rwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) rishinzwe kongerera ubumenyi abakozi no guteza imbere umurimo mu Rwanda (Chief Skills Office).

8. Inama y'Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi ku buryo bukurikira:

Urwego rw'Umuvunyi/Office of Ombudsman

• Madeleine NIRERE, Umuvunyi Mukuru/ Ombudsman

Ikigo cylgihugu cy'Imisoro n'Amahoro/Rwanda Revenue Authority (RRA) 

• Felicien MWUMVANEZA, Commissioner for Customs Services

• Rosine UWAMALIYA, Commissioner for Internal Audit and Integrity

• Felix MAJYAMBERE,Commissioner for Legal Services and Board Affairs

• Innocente MURASI,Commissioner for Strategy and Risk Analysis

• Jean Pierre HITIMANA, Commissioner for Finance

• Louise Kalisa INGABIRE, Commissioner for Technology and Digital Transformation

Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco

Inteko y'Umuco/Rwanda Cultural Heritage Academy

• Amb. Robert MASOZERA, Director General

• Jean Claude UWILINGIYIMANA, Deputy Director General in charge of Language, Culture Preservation and Promotion

Ikigo gishinzwe iby'Ikirere mu Rwanda/Rwanda Space Agency  

• Lieutenant Joseph ABAKUNDA, Chief Strategy Officer

Ikigo cv'Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana/ National Child Development Agency

• Dr. Anita ASIIMWE, Director General

 • Gilbert MUNYEMANA, Deputy Director General

• Irene UWONKUNDA, Head of Nutrition

• Freya ZANINKA,Head of Early Childhood Development

Inama y'Igihugu y'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga/National Council for Science and Technology (NCST) 

• Dr. Louis SIBOMANA,Head of Department: Science, Technology Development and Outreach

• Dr. Esperance MUNGANYINKA, Head of Department: Research and Innovation Development Promotion

 • Diana UMULISA, Advisor to the Executive Secretary

Ikigo cy'Igihugu cy'Ubushakashatsi n'Iterambere mu byerekeye Inganda/ National Industrial Research and Development Agency (NIRDA)

• Dr. Christian SEKOMO BIRAME, Director General

Urwego rushinzwe kugenzura ivubahirizwa ry'ubwuzuzanve bw'abagore n'abagabo mu iterambere/ GMO

• Caritas MUKANDASIRA, Deputy Chief Gender Monitor (Yongerewe manda)

Inama y'Ubutegetsi va Rwanda Finance Limited

• Tidjane THIAM, Chairman

• Jacob Diko MUKETE, Vice Chairperson

• Liban Soleman ABDI, Member

• Louise KANYONGA, Member

• Alice NTAMITONDERO, Member

 • Umulinga KARANGWA, Member

• Julien KAVARUGANDA, Member

9. Mu bindi:

• Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko Afurika izizihiza umunsi w'iterambere ry'inganda. Mu Rwanda, ibikorwa byo kwizihiza uwo munsi biteganyijwe guhera ku itariki ya 16 kugeza ku ya 20 Ugushyingo 2020.

• Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko ku itariki ya 27 Ugushyingo 2020, u Rwanda ruzizihiza isabukuru y'imyaka 10 Urwego rw'Igihugu rushinzwe Imfungwa n'Abagororwa rumaze rugiyeho.

• Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko ku itariki ya 5 Ukuboza 2020, u Rwanda ruzizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Abakorerabushake.

• Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko hateganyijwe ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina buzamara iminsi 16, guhera ku itariki ya 25 Ugushyingo 2020 kugeza ku ya 10 Ukuboza 2020.

Bikorewe i Kigali, ku wa 11 Ugushyingo 2020.

Dr. Edouard Ngirente Minisitiri w'Intebe



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize