Yanditswe Jul, 21 2019 11:18 AM | 7,879 Views
Bamwe mu batuye Intara
y’Iburasirazuba bavuga ko imishinga minini yo kuhira imusozi yatangijwe iwabo
yabarinze amapfa baterwaga n’izuba ubu bakaba ahubwo basagurira n’amasoko.
Ubuyobozi bw’iyi ntara buvuga ko imishinga yo kuhira izakomeza gutezwa imbere kubera amahirwe yo kuba Iburasirazuba ari ho higanje ibiyaga byinshi mu Rwanda.
Kuhira imyaka mu Rwanda byari bimenyerewe gusa mu bishanga kandi na ho bigakorerwa ku buso buto. Kuva muri Nzeri 2016 abatuye mu Kibaya cya Nasho mu Karere ka Kirehe basezereye ubu buryo ubwo hatangizwaga umushinga wo kuhira imusozi.
Ku ikubitiro abari batuye ahashyizwe uyu mushinga bubakiwe umudugudu w’icyitegererezo wa Cyambwe watumye batera intabwe bagana aheza.
Muri ubu buryo bugezweho bwo kuhira hifashishwa imashini nini izenguruka ubuso bwose buriho ibihingwa.
Kuri iyi serivisi yo kuhira abahinzi bishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 70 ku gihembwe cy’ihinga. Ibi ngo byazamuye umusaruro ku buryo bugaragara.
Biziyaremye Jean de Dieu, umuturage Nasho ati « Umuntu wezaga ibigori byinshi yezaga nk’ibiro 150 ariko ubu abantu bareza kuva kuri toni 4 kuzamura kugeza kuri toni 10.”
Uko kwiyongera kw’umusaruro w’ubuhinzi kwatumye amapfa yakundaga kubibasira mu myaka yo hambere ahinduka amateka.
Ngezenubwo Yohani avuga ko kuri ubu nta nzara bikanga kubera ko izuba ritakibakanga.
Ati “Inzara keretse haje kabutindi yindi na ho ubundi nta nzara tuzabona, dore ibyiza ngibi ubu ntavomera ureba, inzara ntaho yanyura ntaho yaduca.”
Munyarukiko Telesphore avuga ko kera bahingira izuba rikaba ari ryo ritwika imyaka yabo. Igihe baboneye gahunda yo kuhira imusozi byatumye umusaruro wiyongera cyane.
Ati “Nageze ino mu 1975 hari umukenke hari inyamaswa, uko duhinze tugahingira izuba nta kweza ngo dusagurire amasoko bigatuma umuturage atagira iterambere ariko aho guverinoma yacu izaniye irrigation twibohoye inzara n’ubukene ubu duhagaze neza muri rusange.”
Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba buvuga ko iyi gahunda izakomeza gushyirwa mo ingufu cyane ko hafi 80% by’ibiyaga biri mu Rwanda biherereye muri iyi ntara.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufurukye Fred ati “Mu buhinzi turateganya kongera ibyanya byuhirwa, aho tuvuye turahashima, intambwe iracyahari, icyo dukeneye bitewe n’ubushobozi tuba dufite nuko na biriya biyaga byose twabibyaza umusaruro icy’ingenzi ni gahunda ihari.”
Usibye i Nasho muri Kirehe imishinga minini yo kuhira mu ntara y’Iburasirazuba igaragara no mu tundi turere cyane cyane Kayonza na Nyagatare
Imyaka 25 ishize u Rwanda rwibohoye isize mu Ntara y’Iburasirazuba hatangijwe imishinga minini yo kuhira harimo nk’uyu mushinga wo kuhira imusozi mu kibaya cya Nasho kuri hegitari zisaga 1200, iki kikaba ari na cyo cyerekezo cy’igihugu aho abahinzi bazajya bahinga badategereje gusa ikirere.
Jean Damascene MANISHIMWE
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru