AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Iburasirazuba: Abaturage bababajwe na miliyari 2 zagiye ku bikorwaremezo bimaze imyaka bidakora

Yanditswe Jul, 06 2020 08:46 AM | 62,991 Views



Bamwe mu baturage bo mu turere twa Kirehe na Rwamagana two mu Ntara y'Iburasirazuba, baturiye ibikorwa remezo byatwaye akayabo ariko bikaba bidakoreshwa icyo byubakiwe barasaba ko ababigizemo uruhare babiryozwa. 

Urugomero rw’amazi yagenewe kuhira imyaka rwa Mahama mu karere ka Kirehe rumaze imyaka ine rudakora kandi rwaratwaye asaga miliyari y’amanyarwanda. 

Uku ni na ko bimeze ku ruganda rwari rwagenewe gutunganya ibikomoka ku bitoki mu Karere ka Rwamagana na rwo rwuzuye rutwaye asaga miliyari ariko kugeza ubu rukaba rudakora icyo rwashyiriweho.

Abaturage bari biteze inyungu kuri iyi mishinga yatwaye asaga miliyari 2 z’amanyarwanda basaba ko abagize uruhare muri iki kibazo babiryozwa. 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mahama Karahamuheto Claudius avuga ko aho iki cyuzi cyacukuwe hari ku butaka bw'abaturage babyazaga umusaruro ariko kugeza ubu bakaba nta nyungu babibonyemo.

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Fred Mufurukye avuga ko iyi mishinga yo mu ntara abereye umuyobozi, yahombeye Leta hari icyo bari kubikoraho.

Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta yasohotse taliki 30 Kamena 2019 igaragaza ko imishinga irimo inyubako,imodoka zaguzwe na Leta inganda biri mu mishinga yakorewe inyigo n'ibigo bya Leta na za minisiteri bisaba  ingengo y'imari yo kubishyira mu bikorwa.

Iyi raporo inagaragaza ko mu myaka 3  uhereye muri 2019 usubira inyuma Leta yahombye amafaranga miliyari 220 na miliyoni  500 kubera amakosa ya kozwe n'ibigo bya Leta na minisiteri mu gutanga nabi amasoko.

Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura