Yanditswe May, 28 2022 22:16 PM | 96,965 Views
Bamwe mu bahinzi bo mu Ntara y'Iburasirazuba bishimiye umushinga wo kuhira hakoreshejwe uburyo bw'ikoranabuhanga bwa telefoni zigezweho, aho umuhinzi ashobora kuhira imyaka mu mirima adahari. Ibi ngo bizabafasha kongera umusaruro.
Muri uyu mushinga wo kuhira hifashishijwe uburyo bw'ikoranabuhanga, hakoreshwa amazi yacukuwe mu kuzimu, hagashyirwaho amatiyo ayajyana mu mirima y'abaturage.
Umuhinzi ufite telefone yo mu bwoko bwa maraphone ahabwa porogaramu(app) irimo amakuru yose y'imashini zijyana amazi muri uwo murima. Ashobora gukoresha iyo telefone akuhira imyaka ye aho yaba ari hose kandi akaba yanabihagarika. Ni ikoranabuhanga ryishimiwe na bamwe mu bahinzi barikoresha.
Ni umushinga wa rwiyemezamirimo Eric Karinganire yamurikiye ubuyobozi bw'Intara y'Iburasirazuba ndetse n'uburyo uje gukemura ibibazo by'ibura y'amazi yo kuhira imusozi.
Gusa uyu rwiyemezamirimo agaragaza ko bagifite ikibazo cy'umuriro w'amashanyarazi udahagije.
Umuyobozi w'intara y'Iburasirazuba Emmanuel Gasana yavuze ko hagiye kurebwa uburyo iri koranabuhanga ryakoreshwa mu turere twose tw'iyi ntara hagamijwe guhangana n'ikibazo cy'imihindagurikire y'ikirere.
Intara y'Iburasirazuba ifite ibiyaga ndetse n'ibyuzi bishobora kwifashishwa mu kuhira. Gusa ni yo yibasirwa n'imihindagurkire y'ikirere kuko abahinga ku misozi usanga bagorwa no kubona amazi yo kuhira.
Jean Paul TURATSINZE
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru