AGEZWEHO

  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Ni igikorwa kigayitse ku Bufaransa- Amb. Anfré avuga ku bakozi babo bishwe muri Jenoside – Soma inkuru...

Iburasirazuba: Abahinzi baruhira bakoresheje telefone

Yanditswe May, 28 2022 22:16 PM | 96,965 Views



Bamwe mu bahinzi bo mu Ntara y'Iburasirazuba bishimiye umushinga wo kuhira hakoreshejwe uburyo bw'ikoranabuhanga bwa telefoni zigezweho, aho umuhinzi ashobora kuhira imyaka mu mirima adahari. Ibi ngo bizabafasha kongera umusaruro. 

Muri uyu mushinga wo kuhira hifashishijwe uburyo bw'ikoranabuhanga, hakoreshwa amazi yacukuwe mu kuzimu, hagashyirwaho amatiyo ayajyana mu mirima y'abaturage.

Umuhinzi ufite telefone yo mu bwoko bwa maraphone ahabwa porogaramu(app) irimo amakuru yose y'imashini zijyana amazi muri uwo murima. Ashobora gukoresha iyo telefone akuhira imyaka ye aho yaba ari hose kandi akaba yanabihagarika. Ni ikoranabuhanga ryishimiwe na bamwe mu bahinzi barikoresha.

Ni umushinga wa rwiyemezamirimo Eric Karinganire yamurikiye ubuyobozi bw'Intara y'Iburasirazuba ndetse n'uburyo uje gukemura ibibazo by'ibura y'amazi yo kuhira imusozi.

Gusa uyu rwiyemezamirimo agaragaza ko bagifite ikibazo cy'umuriro w'amashanyarazi udahagije.

Umuyobozi w'intara y'Iburasirazuba Emmanuel Gasana  yavuze ko hagiye kurebwa uburyo iri koranabuhanga ryakoreshwa mu turere twose tw'iyi ntara hagamijwe guhangana n'ikibazo cy'imihindagurikire y'ikirere.

Intara y'Iburasirazuba ifite ibiyaga ndetse  n'ibyuzi bishobora kwifashishwa mu kuhira. Gusa  ni yo yibasirwa n'imihindagurkire y'ikirere kuko abahinga ku misozi usanga bagorwa no kubona amazi yo kuhira.

Jean Paul TURATSINZE




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura