AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Ibrahim Boubacar Keïta wayoboye Mali yitabye Imana kuri iki Cyumweru

Yanditswe Jan, 16 2022 14:14 PM | 10,594 Views



Ibrahim Boubacar Keïta wahoze ayobora Mali, yitabye Imana aguye murwa mukuru Bamako ku myaka 76.

Umuryango we watangarije ibiro ntara makuru by’Abafaransa, AFP ko yaguye iwe mu rugo, kugeza ubu ntiharatangazwa icyamuhitanye.

Ibrahim Boubacar Keïta yahiritswe ku butegetsi na Colonel Assimi Goïta mu mwaka wa 2020, nyuma yo kubujyaho mu 2013.

Nyuma yo guhirikwa, uyu mugabo yafunzwe iminsi 10 n’agatsiko k’abasirikare, nyuma yaje kurekurwa ku gitutu cy’amahanga agumishwa iwe mu rugo.

Keïta yahiritswe nyuma y’imyaka irindwi ari ku butegetsi aho yari ahanganye n’igitutu cy’abatavuga rumwe na we bari batishimiye uko yakomeje kwitwara mu guhangana n’ikibazo cy’umutekano muke uterwa n’imitwe y’intagondwa zigendera ku mahame akaze y’idini ya Islam, ubukungu bujegajega ndetse n’amatora y’abadepite ataravuzweho rumwe.

James Habimana



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira