AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Ibitaro bya Ruhengeri byatangiye iperereza ku nkomoko y'icyateye impfu z'abana 19

Yanditswe May, 11 2021 14:44 PM | 16,738 Views



Ibitaro bya Ruhengeri byatangaje ko hatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane inkomoko y'icyateye impfu z'abana 19 mu kwezi kumwe mu ishami ryita ku bana bavuka batagejeje igihe.

Bivuga ko buri wese byagaragara ko yaba yarabigizemo uruhare azabiryozwa.

Abana 19 nibo bitabye Imana mu byumweru bine bya Werurwe uyu mwaka.

Ibi bitaro byatangaje ko nyuma yo kubona icyo kibazo, hakozwe ibizamini bya laboratwari byimbitse kugira ngo hagaragare impamvu yateraga izo mfu, kuko hakekwaga kuba aho abana bavuka batagejeje igihe bakurikiranirwa, haribasiwe n'uburwayi buterwa na mikorobe zidakorwaho n'imiti isanzwe ikoreshwa mu kurwanya andi moko ya mikorobe.

Ubuyobozi bw'ibitaro bwavuze ko ibyo bizamini byaje kugaragaza ko koko aho hantu hari hibasiwe n'amoko abiri ya mikorobe zidakangwa n'imiti isanzwe, ahubwvo bisaba ko hakoreshwa umuti wihariye witwa Vancomycin.

Bivuga ko nyuma yo kubona umuzi w'ikibazo, hakozwe ibikorwa bitandukanye byo kugikemura, birimo kuvura abana bari batangiye kugaragaza uburwayi hakoreshejwe uwo muti wa Vancomycin, kwimura abana bitabwagaho n'abaganga bari aho hagaragaye ikibazo, no gukora ibikorwa by'isukura bidasanzwe hakoreshejwe umuti uhangana n'ayo moko ya mikorobe.

Bwavuze ko uyu munsi ikibazo cyakemutse ndetse n'icyumba icyo kibazo cyari cyagaragayemo ubu cyatangiye kongera gukoreshwa.

Ubuyobozi bw'ibitaro bya Ruhengeri bwavuze ko bwihanganishije imiryango y'abitabye Imana, kandi butangaza ko hatangiye igikorwa cy'iperereza kugira ngo hamenyekane niba iki kibazo cyaba cyaraturutse ku burangare bukabije bw'abakora mu ishami ryita ku bana bavuka batagejeje igihe, bityo buri wese byagaragara ko yabigizemo uruhare abe yabiryozwa.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura