Yanditswe May, 11 2021 14:44 PM | 16,738 Views
Ibitaro bya Ruhengeri byatangaje ko hatangiye iperereza kugira ngo
hamenyekane inkomoko y'icyateye impfu z'abana 19 mu kwezi kumwe mu ishami ryita
ku bana bavuka batagejeje igihe.
Bivuga ko buri wese byagaragara ko yaba yarabigizemo uruhare azabiryozwa.
Abana 19 nibo bitabye Imana mu byumweru bine bya Werurwe uyu mwaka.
Ibi bitaro byatangaje ko nyuma yo kubona icyo kibazo, hakozwe ibizamini bya laboratwari byimbitse kugira ngo hagaragare impamvu yateraga izo mfu, kuko hakekwaga kuba aho abana bavuka batagejeje igihe bakurikiranirwa, haribasiwe n'uburwayi buterwa na mikorobe zidakorwaho n'imiti isanzwe ikoreshwa mu kurwanya andi moko ya mikorobe.
Ubuyobozi bw'ibitaro bwavuze ko ibyo bizamini byaje kugaragaza ko koko aho hantu hari hibasiwe n'amoko abiri ya mikorobe zidakangwa n'imiti isanzwe, ahubwvo bisaba ko hakoreshwa umuti wihariye witwa Vancomycin.
Bivuga ko nyuma yo kubona umuzi w'ikibazo, hakozwe ibikorwa bitandukanye byo kugikemura, birimo kuvura abana bari batangiye kugaragaza uburwayi hakoreshejwe uwo muti wa Vancomycin, kwimura abana bitabwagaho n'abaganga bari aho hagaragaye ikibazo, no gukora ibikorwa by'isukura bidasanzwe hakoreshejwe umuti uhangana n'ayo moko ya mikorobe.
Bwavuze ko uyu munsi ikibazo cyakemutse ndetse n'icyumba icyo kibazo cyari cyagaragayemo ubu cyatangiye kongera gukoreshwa.
Ubuyobozi bw'ibitaro bya Ruhengeri bwavuze ko bwihanganishije imiryango y'abitabye Imana, kandi butangaza ko hatangiye igikorwa cy'iperereza kugira ngo hamenyekane niba iki kibazo cyaba cyaraturutse ku burangare bukabije bw'abakora mu ishami ryita ku bana bavuka batagejeje igihe, bityo buri wese byagaragara ko yabigizemo uruhare abe yabiryozwa.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru