AGEZWEHO

  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Ni igikorwa kigayitse ku Bufaransa- Amb. Anfré avuga ku bakozi babo bishwe muri Jenoside – Soma inkuru...

Ibitaro bya Gatonde Perezida Kagame yemereye abaturage byatangiye kwakira abarwayi

Yanditswe Apr, 14 2021 12:43 PM | 29,601 Views



Kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Mata 2021, ibitaro bishya bya Gatonde biherereye mu Murenge wa Mugunga mu karere ka Gakenke byatangiye kwakira abarwayi, bikaba byitezweho kuvura abaturage bo muri Gakenke n'igice kimwe cy’Akarere ka Nyabihu.

Ubwo Perezida Paul Kagame yasuraga Akarere ka Gakenke tariki 24 Werurwe 2016, ni bwo yasabye ko Ibitaro bya Gatonde byubakwa.

Icyo gihe yanibukije ko byagakwiye kuba byaruzuye kuko n’ubundi byari  byaremewe mu mwaka wa 1999 ariko asezeranya abanya Gakenke ko bizubakwa vuba.

Ni ibitaro byatangiye kubakwa muri Gicurasi 2017 aho byafashije umubare munini w’abaturage baturiye ibyo bitaro guhindura ubuzima bagana iterambere, aho bahawe akazi k’imirimo y’amaboko muri ubwo bwubatsi, no mu bindi bikorwa bibinjiriza amafaranga.

Kuri ubu abarwayi ba mbere bakiriwe kuri ibi bitaro bavuga ko baruhutse ingendo bakoraga bajya ku Bitaro bya Nemba, bakaba bishimira serivisi bahawe bakigera kuri ibi bitaro bishya.

Umuyobozi w’ibitaro bya Gatonde, Dr  Dukundane Dieudonné avuga ko ibi bitaro bifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 60 kuko aribyo bitanda bifite ariko hariho n’abazajya bivuza bataha,  bakazajya bavura indwara zisanzwe zirimo  iz’amaso, amenyo, ubugorangingo n’izindi ndwara zitandukanye.

Uyu muyobozi avuga ko ibi bitaro biziye igihe kuko abaturage bahuraga n’imvune zikomeye, nko gukora ingendo kugira ngo bagere ku bitaro bya Nemba.

Yagize ati “Akarere ka Gakenke gafite imisozi miremire,  ubundi ibitaro twari dufite ni ibya Nemba ku buryo nk’umuturage byamutwaraga amasaha agera kuri atanu ngo agere i Nemba, abaturage bari bafite ikibazo gikomeye bivuze ko baruhutse imvune zikomeye.”

Kuzura kw’ibi bitaro ni igisubizo ku batuye muri aka gace  kagizwe ahanini n’imisozi miremire, cyane ko bamwe bajyaga kwivuza mu bitaro bya Shyira mu Karere ka Nyabihu, ibindi bitaro bikaba ahitwa i Nemba mu birometero bisaga 40.

Imiterere y’aka gace ikaba iri mu bigora abaturage kugera kwa muganga kuko ahenshi bisaba ko umurwayi ajyanwa mu ngobyi, ibintu abahatuye basobanura ko biruhukije.

Usibye abaturage basaga ibihumbi 100 bo mu mirenge irindwi y’Akarere ka Gakenke bazahererwa serivisi ku Bitaro bya Gatonde, abo mu mirenge imwe n’imwe ihana imbibi na Gakenke na bo bazahahererwa serivise z’ubuvuzi ni ukuvuga abo mu turere twa Muhanga, Ngororero na Nyabihu.

Ibi bitaro byuzuye mu 2020 ariko bitangwa ku mugaragaro mu ntangiriro za 2021, bikaba byaruzuye bitwaye miliyari 2.8 mu mafaranga y’u Rwanda.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura