AGEZWEHO

  • Minisitiri Musabyimana yijeje ubuvugizi mu ikorwa ry'umuhanda Bugarama-Bweyeye – Soma inkuru...
  • Rusizi: Abarokotse Jenoside bagaragaje ko nta Mututsi wari wemerewe guhinga umuceri mu Bugarama – Soma inkuru...

Ibitaro by'Akarere bya Nyarugenge byavuraga abarwaye COVID19 bigiye kuvura indwara zisanzwe

Yanditswe Nov, 01 2021 18:23 PM | 108,584 Views



Minisiteri y’ubuzima yafashe umwanzuro wo gufunga bimwe mu bitaro byakiraga abarwayi ba COVID-19, kuko abandura kuri ubu bakurikiranwa bari mu ngo kubera ko abenshi bakingiwe.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ibitaro bya Kanyinya guhera kuri uyu wa Mbere, aribyo bisigara bikora nk'ibitaro ku rwego rw'igihugu bitanga ubuvuzi bwihariye bwa Covid19.

Ibitaro bya Nyarugenge birasubukura gutanga ubuvuzi busanzwe ku baturage ba Nyarugenge nko kubyaza, kuvura abana, abakuru, indembe n'inkomere.

Mukambonigaba Victoria w’imyaka 78 ukomoka mu karere ka Nyagatare mu ntara y’Iburasirazuba, kugeza ubu niwe umurwayi umwe usigaye mu bitaro by’akarere ka Nyarugenge. 

Akikijwe n’ibitanda bisaga 130 bitariho abarwayi, arakurikiranwa n’abaganga kubera ko yanduye COVID-19. 

Avuga ko atagize amahirwe yo gukingirwa COVID-19, gusa nubwo bimeze gutya, afite icyizere cyo gukira kuko arimo koroherwa.

Mu buhamya bwe agira ati "Naje meze nabi cyane ntabasha kuvuga nk’uko mvuga ubu, ubu ndimo kuvuga ndacyaryamye ariko mfite icyizere cyo gukira. Abaganga banyitayeho."

Mu kigo cya Kanyinya cyanabaye icya mbere mu kwakira abarwayi ba COVID-19, naho ubu ku bitanda byose 90 bafite nta murwayi n'umwe uhasigaye. Umuyobozi w’ibitaro bya Kanyinya, Dr. Cyprien Iradukunda atangaza ko aha ari naho harimo gutegurwa ngo hazakomeze kwakira abagira ibyago byo kwandura iki cyorezo. 

Ni yo mpamvu hamaze gushyirwa uruganda rukora umwuka wa Oxygen wunganira umurwayi ufite ibibazo byo guhumeka.

Minisitiri w'Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yavuze ko ibindi bitaro byakiraga abarwayi ba Covid19 nk’ibya Nyarugenge, bikomeza gutanga serivisi z’ubuvuzi zisanzwe.

"Muri iyi minsi twabikoreshaga kugira ngo twite ku barwayi barembye bafite indwara ya COVID19 ariko aho tugana ni uko dufite ikigo cya Kanyinya twakoreshaga kwita ku barwayi ba Covid, niho mu minsi iri imbere abarwayi bashyashya tuzajya tubakirira kugira ngo nibamara gukira bagasezererwa ibi bitaro byongere gukora nk’ibitaro by’akarereka Nyarugenge."

Mu gihe umwaka ugana ku musozo, inzego z’ubuzima ziraburira abantu gukomeza kwitwararika ngo batirara icyorezo kikongera gukaza umurego.

Umuyobozi wa RBC, Dr Sabin Nsanzimana yagize ati "Turegera iminsi mikuru, turegera ibihe abantu bakora ibirori basa n'abasiganwa cyangwa basa nk'abiyishyura igihe cyashize, ibyo nibyo akenshi usanga biturukamo ibibazo dushingiye no ku bindi bihugu ibyo bagiye banyuramo, niyo mpamvu dutanga inama ko n'ubwo imibare isa neza uyu munsi mu Rwanda ariko ntitugire ngo byarangiye."

Kugeza ubu ubwandu mu Mujyi wa Kigali bugeze kuri 0.5% mu gihe mu gihugu hose ikigero cy'ubwandu kiri munsi ya 1%.

Kwizera Bosco




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu