AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Ibiro by'umugenzuzi w'imari ya leta byizihije igihembo begukaniye Nigeria

Yanditswe May, 19 2016 18:51 PM | 3,740 Views



Kuri uyu wa Kane, ibiro by’umugenzuzi w’imari ya Leta byizihije igihembo baheruka kwegukana muri Nigeria cya raporo nziza y’ubugenzuzi bw’imari muri Africa gitangwa n’umuryango AFROSAI-E.

Iyi raporo yahembwe yari ijyanye n’ikoreshwa n’igenzura ry’ikoresho byifashishwa mu kuhira kugira ngo umusaruro uva mu buhinzi wiyongere (Utilization and Maintenance of Irrigation and Mechanization Equipment).

Ibiro by’umugenzuzi w’imali ya Leta byahawe iki gihembo taliki ya 9 Gicurasi Abuja muri Nigeria mu nama ya 13 ihuza ibigo bya Afurika bigenzura imari kandi bikoresha ururimi rw’ icyongereza. Iyi raporo yabaye iya mbere mu zindi nyinshi ziba zihatana, bikaba ari n’ubwa mbere u Rwanda rutsinze.

Umuyobozi mukuru w’imari ya Leta Obadiah Biraro yashimiye abafatanya bikorwa ndetse n’ abagenzuzi b’imari ya leta ku bushake bwo guhora imbere muri byose bakoresha ubushobozi bafite neza kandi bakangurira abandi kubukoresha neza.

Ibi birori byari byitabiriwe n’ubuyobozi bwa ambasade ua Sweden mu Rwanda, Komisiyo y'Abadepite Ishinzwe kugenzura Ikoreshwa ry'Imari n'umutungo bya leta (PAC), abadepite n’abakozi ba AOG.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira